00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku mwaka mushya w’Abashinwa ‘Lunar New Year’ witiriwe ingwe

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 1 February 2022 saa 09:51
Yasuwe :

Hashize ukwezi abatuye Isi benshi bizihije umwaka mushya wa 2022, gusa mu Bushinwa no mu bihugu bimwe byo muri Aziya y’Uburasirazuba uwabo bawizihije kuri uyu wa 1 Gashyantare kuko ku ngengabihe gakondo y’Abashinwa ari bwo itariki ya mbere y’ukwa mbere yageze.

Uyu mwaka uzwi nka ‘Lunar New Year’ ntabwo igihe cyose wizihizwa ku itariki 1 Gashyantare kuko ugendera ku gihe ukwezi (moon) kwa kabiri kubonekera uhereye ku itariki 21 Ukuboza, umunsi igice cy’amajyaruguru y’Isi cyinjira mu bukonje.

Itariki yizihizwaho uyu mwaka mushya iba hagati ya 21 Mutarama na 20 Gashyantare ugendeye ku ngengabihe ikoreshwa henshi ku Isi ya ‘Gregorian Calendar’ kuko aba ari bwo ukwezi kugaragara.

Nk’uko BBC ibivuga, iyo umwaka mushya wageze, biba ari ibihe bidasanzwe mu Bushinwa no mu bihugu nka Vietnam, Mongolia, Koreya y’Epfo n’iya Ruguru, kuko bakora ibirori byinshi bitandukanye bimara iminsi 15, ni ukuvuga kugeza igihe ukwezi kuboneka kuzuye (full moon).

Mu Bushinwa hose hatangwa ikiruhuko cy’iminsi irindwi ikurikirana cyo kwizihiza umwaka mushya nyuma abantu bagasubira mu kazi naho ku munsi wa 15 hagakorwa ibirori by’akataraboneka byo gusoza iminsi mikuru y’umwaka mushya.

Muri iyi minsi abantu basukura inzu zabo, bakazitakisha amabara y’umutuku, imiryango igaterana, ikishimana, igasenga isaba amahirwe n’ubukire, bamwe bagaterekera abakurambere, hagaturitswa urufaya rw’ibishashi by’urumuri (fireworks) ndetse hagakorwa akarasisi abantu bambaye ibipupe by’intare n’iby’ibikoko binini bizwi nka Dragon nubwo bivugwa ko bitabaho.

Benshi baba bambaye imyambaro iri mu ibara ry’umutuku nka bumwe mu buryo bizera ko ari ubwo kwirukana imyuka mibi.

Mu nkuru cyangwa imigani yo mu mateka y’iki gihugu bivugwa ko iyo umwaka urangiye haza igisimba kizwi nka ‘Nian’ (umwaka) gitera abaturage kikica n’abana, ariko kuko bivugwa ko gitinya urusaku, urumuri n’amabara y’umutuku abantu bazihiza umwaka bakora ibyo gitinya kugira ngo bacyirukanane n’imyuka mibi yacyo.

Inkomoko ya ‘Lunar New Year’

Mbere yuko abo mu Burengerazuba bw’Isi basakaza imico yabo n’ibyaho henshi ku Isi, ibihugu bimwe byagiraga uburyo bwabyo bibaho, aho mu mateka y’u Bushinwa ho bakurikizaga ingengabihe y’ukwezi (Lunar calendar) itandukanye n’ikoreshwa uyu munsi igendera ku zuba ya ’Gregorian Calendar’

Abanyamateka benshi ntibahuriza ku gihe uyu mwaka waba waratangiye kwizihizwa mu Bushinwa gusa benshi bavuga ko watangijwe mu kinyejana cya 14 ku butegetsi bw’aba Shang (Shang dynasty) bayoboye kuva mu 1600 kugeza mu 1046 mbere ya Yesu.

Uyu mwaka (Lunar Year) ugira amezi 12 nk’asanzwe ndetse n’iminsi 354 kuko babara iminsi bakurikije igihe ukwezi kuzenguruka Isi mu gihe ingengabihe isanzwe ya Gregorian Calendar habarwa iminsi hagendewe ku gihe Isi izengurukiraho izuba.

Buri kwezi k’uyu mwaka kugira iminsi iri hagati ya 29 na 30. Gusa imyaka y’iyi ngengabihe itandukanye cyane n’isanzwe kuko abayikoresha bamaze kugera mu mwaka 4720.

Buri mwaka uba ufite inyamaswa cyangwa itungo riwuranga

Ku ngengabihe y’Abashinwa, buri mwaka uba ufite inyamaswa cyangwa itungo riwuranga, aho uyu wa 2022 (uwa 4720 kuri bo) ari uw’ingwe, akaba ari inyamaswa ifatwa nk’inyembaraga, igihangange kandi y’intwari ndetse byizerwa ko abana bawuvukamo bagira iyi imico.

Inyamaswa 12 zirimo Ingurube y’ishyamba, imbeba, imfizi, ingwe, urukwavu, igikoko cy’inkazi (dragon), inzoka, ifarasi, intama, inkende, isake, ndetse n’imbwa, nizo ziranga imyaka yo ku ngengabihe y’u Bushinwa buri myaka cumi n’ibiri.

Izi nyamaswa zikurikirana uku zanditse, bivuze ko umwaka washize wari uw’imfizi, ukurikira uyu ukazaba uw’urukwavu.

Umwaka w’ingwe waherukaga kubaho mu 2010, 1998, 1986, 1974, 1962, 1950, 1938, 1926, 1914, 1902, ukaba ari umwe mu myaka ifatwa nk’ikomeye muri iki gihugu kuko ingwe ari umwami w’ishyamba mu muco w’Abashinwa aho kuba intare nk’uko bifatwa mu bindi bihugu.

Ni ubwo uyu munsi wizihizwa mu bihugu byo Burasirazuba bwa Aziya, abakomoka muri ibi bihugu bari hirya no hino ku Isi barawizihiza, aho usanga mu mihanda y’i Burayi cyangwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika huzuye abantu bambaye imyenda y’umutuku babyina bakora n’indi migenzo yo kwizihiza umwaka mushya wa Lunar Year.

Muri uyu mwaka bitekerezwa ko wizihijwe n’abarenga miliyari ebyiri ku Isi.

Itariki yizihizwaho uyu mwaka mushya iba hagati ya 21 Mutarama na 20 Gashyantare ugendeye ku ngengabihe ikoreshwa henshi ku Isi ya ‘Gregorian Calendar’
Umwaka wabo bawutangiye ku itariki ya 1 Gashyantare 2022
Ibintu hafi ya byose biba biri mu ibara ry'umutuku
Iyo bizihiza uyu mwaka, Abashinwa n'abandi bo mu bihugu bimwe na bimwe bya Aziya babyina bifashishije Dragon
Benshi basaba guhirwa no kubona intsinzi mu mwaka mushya
Inyubako zimwe zari zacanwe mu mabara y'umutuku
Ku mwaka mushya bamwe baterekera abakurambere kugira ngo birinde imyaku n'imivumo
Imiryango irahura igasangira yishimira umwaka mushya
Mu Bushinwa hakorwa ibirori bitandukanye byo kwizihiza umwaka mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages