Iyi ndege ishobora no kwifashishwa mu kongerera benzine izindi ndege mu gihe izishiriyeho ziri mu kirere.
VIP Royal Air Force Voyager ikoranye uburyo bw’itumanaho rikoresheje satellite ryizewe, uburyo bwo kwirinda ibisasu bya misile, ibyumba by’inama, urwambariro, intebe 58 mu myanya y’abanyacyubahiro (business class) n’indi myanya isanzwe 100.
A330 ni ubwoko bw’indenge zikorwa n’uruganda rwa Airbus zikaba zaratangiye gukoreshwa mu 1994.
Muri 2015 Leta y’u Bwongereza yemeje umushinga wo kugura indege izajya yifashishwa mu gutwara abayobozi b’imena, maze biciye mu kigo cy’ubwikorezi bwo mukirere, Royal Air Force (RAF) bagura indege zo mu bwoko bwa A330, asaga miliyoni £10.
Iyi ndenge ya VIP RAF Voyage yifashishijwe bwa mbere mu 2016 ubwo uwari Minisitiri w’Intebe, David Cameron yitabiraga inama ya NATO muri Pologne.
Mu 2020 hatanzwe asaga ibuhumbi £900 kugira ngo iyi ndege ihindurirwe ibirango bigaragaza ubwami bw’u Bwongereza aho gukomeza kugira ibara rya kaki.
Indege zo mu bwoko bwa A330 zikoreshwa n’abandi bayobozi bakuru b’ibindi bihugu bitandukanye nka Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Australie.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!