Ni indwara abaganga bamusanzemo nyuma y’umwaka yari amaze yivuza uburwayi yagize, bwatumaga atabasha kuvuga no kwandika neza, bituma anahagarika gukina filime.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’ubuzima cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, NIH, buvuga ko iyi ndwara ya ‘Frontotemporal dementia’, yafashe Bruce Willis iterwa no kwangirika kw’imitsi yo mu bwonko.
Ibi bigatuma uyirwaye arangwa no kutabasha kuvuga neza no gusobanukirwa ibyo mugenzi we ari kumubwira, kunanirwa k’umubiri no kutagenda neza, guhindagurika kw’amarangamutima ye n’ibindi.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaraje ko benshi mu bayirwara, 60% ari abari hagati y’imyaka 45 na 60.
Abaganga b’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaje ko nta muti cyangwa urukingo by’iyi ndwara bihari, uretse gufasha uyirwaye kuvurwa ibimenyetso byayo bigenda bigaragara no ku mugabanyiriza uburibwe.
Uretse Bruce Willis wamamaye muri filime zo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, hari abandi bakinnyi ba filime bagiye barwara iyi ndwara harimo Sharon Stone wakinnye muri ‘catwoman’, Emilia Clarke wakinnye muri ‘Game of thrones’ n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!