00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ngoro ndangamateka ya mbere yakozwe hifashishijwe AI

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 June 2026 saa 04:14
Yasuwe :

Ku Isi hagiye gufungurwa ingoro nshya yihariye, ivugwa nk’iya mbere yakozwe igashyira imbere ubugeni bukozwe hifashishijwe ubwenge buhangano, AI. Iyo ngoro yitwa Dataland, ikaba iherereye mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dataland yafunguwe ku wa 20 Kamena 2026, muri The Grand LA, ikaba yaratangiye imurikabikorwa ryiswe “Machine Dreams: Rainforest”. Ni imurikabikorwa ryifashisha amashusho manini, amajwi, impumuro n’ikoranabuhanga rikorana n’abayisuye, ku buryo umuntu yinjiramo akumva ameze nk’uri mu ishyamba ry’inzitane.

Iyi ngoro yashinzwe na Refik Anadol na Efsun Erkılıç. Mu cyumba cyayo cya dogere 360, amashusho agaragara ku nkuta, hejuru no hasi, akerekana ibimera, inyamaswa n’ubuzima bwo mu mashyamba. Ayo mashusho ntabwo aba ari ayafashwe gusa, ahubwo akorwa hifashishijwe amakuru arenga miliyari 1,2 aturuka mu mashyamba 16 yo hirya no hino ku Isi.

Ikoranabuhanga riyakurikirana ribona amakuru ajyanye n’ubushyuhe bw’ubutaka, ibimenyetso by’amashanyarazi ibiti byohererezanya, n’ibindi bimenyetso kamere. Ibyo byose bihindurwamo amashusho, amajwi n’ibara, bikarema ubundi bwoko bw’ubugeni.

Dataland ifite metero kare ibihumbi 25 z’ahagenewe gusurwa, hakiyongeraho ubuso bwa meterok kare ibihumbi 10 buriho ikoranabuhanga riyikoresha. Abayisuye bashobora guhabwa agakoresho kambikwa ku kuboko gakurikirana ubushyuhe bw’umubiri n’uko umutima utera, ayo makuru agakoreshwa mu gutuma ibyo bareba bihinduka bitewe n’uko umubiri wabo witwaye.

Iyi ngoro yanazamuye impaka ku kibazo niba ibihangano bya AI ari ubugeni nyabwo. Bamwe bavuga ko AI ari igikoresho nk’ibindi umuhanzi akoresha, abandi bakibaza niba umuhanzi ari umuntu cyangwa imashini.

Icyakora, Dataland igaragaza ko ikoranabuhanga rishobora guhindura uburyo abantu babona ubugeni, ibidukikije n’ahazaza h’ingoro ndangamateka.

Ibyo wamenya ku ngoro ndangamateka ya mbere yakozwe hifashishijwe AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages