Iyi nyoni igiye kurya icyo yishe ihera ku mutwe. Ku bijyanye n’imiterere yayo, ku mutwe wayo hariho umuzenguruko ujya gusa n’ibara ry’ivu hanyuma hagakurikiraho akabara k’umweru n’umukara. Mu mugongo w’iyi nyoni hasa n’ibara ry’ivu. Amababa yayo ajya gusa n’umukara ariko hariho akadomo k’umweru kagaragara neza iyo irimo kuguruka.
Umurizo w’iyi nyoni usa n’umweru ukagiraho n’amabara yirabura. Ku nda hayo no mu mpande hose hasa n’umweru. Iyi nyoni ishobora kugira uburebure bwa santimetero 25, uburemere bwa garama 47–63 ku kigabo na garama 46 –59 ku kigore.
Aho twasanga iyi nyoni
Iyi nyoni ikunda kuba mu mukenke no mu byatsi by’ahantu hari ubutumburuke bwo hasi. Zishobora kuboneka mu biti. Grey backed fiscal akenshi zikunda kuba ari ziri hamwe zirenze imwe. Iyo zitarimo kuguruka ziba zihagaze ku nsinga z’amashanyarazi, amashami y’ibiti zirimo kuzunguza imirizo kandi zirimo gusakuza.
Mu Rwanda izi nyoni zirahaboneka cyane ndetse byagera muri Kigali kuzibona bikaba ibintu byoroshye cyane. Hamwe mu hantu wazibona ni ku kiraro cy’Akagera gihuza Akarere ka Kicukiro n’aka Bugesera, i Masaka ku Nyange Industries, umanutse gato hepfo y’aho Radio 1 na TV1 bikorera, hafi ya UTEXRWA, Nyamirambo hafi ya Mera-neza, Nyarutarama ku cyuzi cyo kwa Nyagahene, Nyandungu n’ahandi hatandukanye.
Grey backed fiscal itungwa n’iki?
Iyi nyoni itungwa no kwica no kurya izindi nyoni, irya imbeba, imitubu, imiserebanya, inzuki, ibihore/ibiharara n’iminyorogoto n’ibindi.
Imyororokere ya Grey backed fiscal
Izi nyoni zubaka icyari nibura muri metero 10 z’ubujyejuru uvuye ku butaka. Ikigore ni cyo cyubaka icyari ariko ibikoresho kibizanirwa n’ikigabo. Iyo icyari kimaze kuboneka ikigore gitera amagi ane. Ayo magi ararirwa n’ikigore gusa mu gihe cy’iminsi 14. Iyo imishwi imaze kuvuka iguma mu cyari nibura ibyumweru bitatu (iminsi 21) hanyuma ikigendera.
Izi nyoni zihagaze zite muri iyi minsi?
Grey-backed fiscal zigaragara ahantu henshi kandi umubare wazo urahagije. Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira iyi nyoni ku rutonde rw’inyoni zitageramiwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!