Ibi binini bikoreshwa mu bihugu bisaga 100 ku Isi bikaba byarageze ku isoko ry’u Rwanda muri Nyakanga 2023.
Ibi binini bikorerwa i Burayi muri Irlande, mu Rwanda bigakwirakwizwa n’Ikigo Ingabo Plant Health Ltd gikorera i Remera mu nyubako ya Umuyenzi Plazza.
Bishobora gukoreshwa na buri wese kuko ashobora kubona ibijyanye n’ingano y’amazi ashaka gusukura ndetse bikaba bihendutse kuri buri wese.
Nka miligarama 33 za Aquatabs zigura 35 Frw zigasukura amazi angana na litilo 10, miligarama 67 zigasukura litilo 20 z’amazi zikagura 50 Frw.
Ikigo Ingabo Plant Health Ltd kandi cyatekereje no ku bantu benshi cyangwa ibigo birimo amashuri n’amavuriro bikenera gusukura amazi menshi hashyirwaho sisitemu yo kuyasukurira mu miyoboro iyakwirakwiza muri ibyo bigo.
Ibi binini kandi bifite umwihariko wo kumara igihe kirekire bitaratakaza agaciro kabyo, kuko ibikimara gukorwa biba bizamara imyaka itanu bigishobora gukoreshwa ndetse bikaba bibikika ahantu hose.
Mu kubikoresha, ushyira ikinini mu mazi ushaka gusukura ugategereza iminota 30 mbere yo kuyakoresha. Biboneka mu mdauka yose na za farumasi hirya ni hino mu gihugu.
Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023, Ikigo Ingabo Plant Health Ltd cyashimiye abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza ibi binini hirya no hino mu gihugu, batandatu muri bo batoranyijwe hakoreshejwe uburyo bwa ‘tombola’ bashimirwa by’umwihariko buri wese agenerwa ibihembo birimo na telefoni igezweho (Smartphone).
Muri uwo muhango, uhagarariye umushinga wo gukwirakwiza Aquatabs mu Kigo Ingabo Plant Health Ltd, Eric Niyonzima, yasobanuye ko ibi binini bijya kuzanwa mu Rwanda, hari habanje gukorwa ubushakashatsi bikagaragara ko hakiri icyuho mu gukoresha imiti isukura amazi, kuko 80% mu babukoreweho bari bagikoresha uburyo gakondo bwo guteka amazi kandi akaba atari igisubizo kirambye mu guhangana n’indwara zituruka ku kunywa amazi adasukuye.
Ati ‘‘Abaturage 80% bateka amazi, ubwo ndavuga ba bandi nyine bumva umumaro wo gusukura amazi […] twasanze harimo icyuho mu miti isukura amazi. Twatekereje ikintu kizorohera umuturage, umuti usukura amazi ukamworohera mu kuba yawukoresha kandi bigatuma azigama na cya gihe cye niba yafataga umwanya wenda iminota ingahe acanye ateka amazi, amafaranga yaguze amakara n’inkwi bikaba byamuhenda.’’
Niyonzima avuga ko guteka amazi atari umuti urambye mu kwirinda indwara zituruka ku gukoresha amazi yanduye, kuko na nyuma yo kuyateka yahoze ashobora kwandura n’ubundi akajyamo twa dukoko wirindaga.
Ni mu gihe ibinini bya Aquatabs iyo bishyizwe mu mazi byo, bigira umwihariko wo kumaramo igihe kinini ku buryo n’icyayatokoza kiriho udukoko na two twahita dupfa.
Hagumiragira Elie ni umucuruzi wo mu Karere ka Kirehe akanakwirakwiza ibinini bya Aquatabs, ndetse akaba umwe mu bagenewe ibihembo. Avuga ko kuva yatangira gucuruza ibyo bibini abaturage batakinywa amazi yanduye kuko mbere bagorwaga no kuyategura ariko bikaba byoroshye gukoresha Aquatabs.
Ati ‘‘Ubusanzwe dutuye mu gice cy’icyaro, usanga abaturage kunywa amazi asukuye ari ibintu biba bigoye cyane. Ugasanga ugiye mu gishanga anyweye ayo ari yo yose, ariko aho ibi binini byaziye usanga buri muntu wese akigura akanywa amazi asukuye.’’
Nzanywayimana Helena na we ni umucuruzi mu Karere ka Nyabihu unakwirakwiza ibinini bya Aquatabs, yavuze ko akorana cyane n’abateka muri restaurant ndetse akanifashisha inteko z’abaturage, mu kumenyesha abatuye mu gace acururizamo ibyiza byo gukoresha amazi asukuye.
Aba baturage na bagenzi babo bahembewe hamwe bashimiye n’Ikigo Ingabo Plant Health Ltd cyabageneye ibihembo birimo na smartphones, bavuga ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu gukangurira Abaturarwanda gusukura amazi bifashishije Aquatabs kuko ari uburyo bworoshye kandi bwizewe.
Umuhuzabikorwa muri Ikigo Ingabo Plant Health Ltd, Ahishakiye Védaste, yavuze ko umushinga wo gutangira gukwirakwiza ibinini mu Rwanda watangijwe mu rwego rwo gutafanya na leta mu gukumira indwara zibasira abaturage ziturutse ku gukoresha no kunywa amazi yanduye, ashimira abagira uruhare mu kubikwirakwiza anabasaba gukomeza gusobanurira Abaturarwanda ibyiza byo kunywa amazi asukuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!