00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri ‘Auto-Brewery Syndrome’, indwara isindisha umuntu atanyoye inzoga

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 2 June 2025 saa 12:56
Yasuwe :

Bimenyerewe ko abantu benshi basinda nyuma yo kunywa inzoga, ariko hari indwara idasanzwe yitwa ‘Auto-Brewery Syndrome’ cyangwa ‘Gut Fermentation Syndrome’, ituma umuntu agaragaza ibimenyetso by’isindwe cyangwa se agasinda atigeze asoma intama n’imwe y’inzoga.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko iyi ndwara iterwa n’imisemburo iba mu mara, ishobora guhindura isukari iba mu biryo umuntu yariye, ikayihindura ikinyabutabire cya ethanol kiba mu binyobwa bisindisha. Iyo cyinjiye mu maraso, bituma umuntu amera nk’uwanyoye inzoga ndetse akaba yanasinda.

Iyi ndwara yabayeho kuva mu 1950, gusa ntikunze kugaragara ndetse abayizi ni bake. Mu 2021 abantu bayirwaye bari munsi 100.

Abayirwaye bashobora kugaragaza ibimenyetso birimo gucika intege, gucanganyukirwa, kugira isereri ndetse no kwitwara nk’abasinzi. Hari n’abaribwa umutwe, kuruka cyangwa se bakabura ubwenge rimwe na rimwe.

Bimwe mu bitera iyi ndwara ni ukurya ibiryo birimo isukari nyinshi, gukoresha imiti ya antibiotique igihe kirekire, cyangwa kugira ikibazo mu mikorere y’amara. Kugira ngo abaganga basuzume iyi ndwara bakoresha ibizamini birimo gusuzuma amaraso n’imyanda iva mu mara.

Auto-Brewery Syndrome ituma umuntu asinda kandi atanyweye inzoga (Ifoto yakoreshejwe AI)

Bimwe mu buryo umuntu urwaye iyi ndwara yakoresha kugira ngo akire vuba ni ukwirinda kurya ibiryo bifite isukari nyinshi ndetse no kurya ibintu by’ifarini.

Ubundi buryo bukoreshwa ni imiti igabanya imisemburo cyangwa se hakifashishwa probiotique zishobora gufasha amara gukora neza.

Kubera iyi ndwara hari umugabo wo mu Bubiligi utaratangajwe amazina ,wafunzwe nyuma y’uko abapolisi bamuhagaritse bakamuhuhisha mu kuma gapima ingano ya alcool mu mubiri kakagaragaza ko yanyweye nyinshi nyamara atigeze asomaho.

Uyu mugabo yaje kugirwa umwere n’Urukiko rwo mu Mujyi wa Bruges, nyuma y’uko abaganga batatu batandukanye bemeje ko arwaye ’Auto-Brewery Syndrome’.

Auto-Brewery Syndrome ituma umuntu asinda kandi atanyweye inzoga (Ifoto yakoreshejwe AI)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages