Nyuma y’iyi ndege haje gusohoka amakuru avuga ko agasanduku k’umukara Boîte noire kagaragaje ko imashini zijyana amavuta muri moteri zari zifunze ariyo mpamvu iyo ndege yahise ihanuka, kuko nta mavuta yari ari muri moteri.
Ushobora kwibaza ngo aka gasanduku gakora gate? Ko kuki katajya gapfa kwangirika iyo indege ikoze impanuka?
Boîte noire ni agasanduku kakozwe ku bitekerezo by’abagabo babiri, Umunya-Australie, David Warren, wakoze agace gafata ibikorwa byose by’indege n’Umufaransa wakoze agace gafata amajwi.
Ni kuvuga ko Boîte noire ari agasanduku kagizwe n’ibice bibiri birimo igice gifata amajwi yose mu ndege (cockpit) cyane cyane ay’abapilote n’abakozi bo mu ndege (flight attendant), ndetse n’agace gafata ibikorwa byose by’indege (flight data) birimo umuvuduko yagenderegaho, uko moteri yakoraga n’ibindi.
Aka gasanduku gafite ubushobozi bwo gufata no kubika amajwi yose y’indege kugeza ku biganiro abapilote bagenda baganira hagati yabo ndetse no kubasha kwerekana mu buryo bw’amashusho uburyo indege yagendagamo mu kirere.
Nko kuri iyo ndege yo mu Buhinde aka gasanduku kerekanye ko umupilote umwe yabajije mugenzi we ati “ Kuki wafunze imashini zizana amavuta muri moteri?” undi aramusubiza ati “ntabwo ari njye wabikoze.”
Ubusanzwe aka gasanduku ntabwo ari umukara nk’izina ryako, ahubwo ni agasanduku gafite ibara rya orange, kugira ngo bizorohereze abakora iperereza kukabona igihe indege yakoze impanuka.
Aka gasanduku kandi kaba mu gice cy’inyuma cy’indege ahafatwa nk’agace k’indege bigoye ko kangirika, ibituma na ko ubwako katangirika, nk’uko Urwego rushinzwe umutekano w’ubwikorezi muri Amerika (NTSB) rwabitangaje.
Kwitwa agasanduku k’umukara byaturutse ku mvugo za kera abantu bitaga ibintu byose bifite akamaro ariko byo ubwabyo bidasobanutse, ndetse nuko akenshi usanga aka gasanduku katwitswe n’indege kuburyo ibara ryako riba ritakigaragara neza.
Aka gasanduku iyo kabuze biba bigoye kumenya icyateye impanuka y’indege cyane iyo ari igikorwa cyabaye itakiri ku butaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!