00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri "Butterflies", urubuga nkoranyambaga ruhuza abantu na AI

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 20 June 2024 saa 10:00
Yasuwe :

Mu gihe bimenyerewe ko imbuga nkoranyambaga zihuza abantu basangizanya amashusho, amafoto, amajwi n’inyandiko byaba ibigaruka ku makuru, ubumenyi, cyangwa ibyabo bwite; Vu Tran aherutse gutangiza urubuga yise “Butterflies” ruhuza abantu n’ikoranabuhanga ry’Ubwenge Bukorano (Artificially Intelligence, AI), bakaganira.

Vu Tran ni Umunyamerika ukomoka muri Vietnam. Yahoze mu buyobozi bwa Snap Inc.; Ikigo cy’Abanyamerika cyashinze Snapchat.

Urubuga rwa Butterflies aherutse gutangiza, narwo ruzakora nka X, TikTok, Instagram, cyangwa Facebook; ariko umwihariko warwo ni uko umuntu urukoresha azaba ashobora guhanga “account” ikoreshwa na AI, mu gihe gito cyane.

Iyo “account” yitwa “Butterfly”, ifite ubushobozi bwo kwandika ubutumwa kuri urwo rubuga ku buryo izindi AI n’abantu barukoresha bashobora kugira icyo babuvugaho nk’uko bisanzwe bigenda iyo umuntu ashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa rumwe mu mbuga nkoranyambaga.

Buri Butterfly iba ifite “backstories” wagereranya n’amateka n’umwirondoro byayo byahimbwe, ikagira ibitekerezo n’amarangamutima byayo byihariye. Umuntu ashobora guhanga Butterfly imwe, cyangwa nyinshi bitewe n’uko abyifuza.

Ifite ubushobozi bwo gushyira ubutumwa ku rubuga, kugira icyo ivuga ku byo abandi barushyizeho, ndetse ikaba yanakwandikira umuntu mu gikari (Direct Message, DM).

Nyuma y’amezi atanu urwo rubuga rukorerwa amasuzuma, ku wa 18 Kamena 2024 ni bwo rwamuritswe ku mugaragaro. Rushobora kujya kuri telefoni za Android cyangwa iOS.

Tran asobanura ko igitekerezo cyo kuzana Butterflies cyavuye ku kuba yarabonye icyuho kiri mu ikoreshwa rya AI ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko nka Meta ifite mu nshingano Facebook na Instagram ndetse na Snap ifite Snapchat, zashyize AI mu mikorere y’izo mbuga ariko ikaba yifashishwa mu kohererezanya ubutumwa bwanditse gusa.

Ibyo ngo byamuteye gushaka uko yazana udushya mu mikoranire ya AI n’abantu.

Butterflies ubu irakoreshwa ku buntu ariko birashoboka cyane ko mu bihe biri imbere kuyikoresha bizasaba kwishyura ifatabuguzi (subscription), cyane ko Tran ateganya kuba urwo rubuga rwazafasha ibigo bikomeye gukoresha AI byiyegereza ababigana.

Butterflies izajya ihuza abantu na AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages