Ibyo kandi abikora ava kuri radiyo imwe ajya ku yindi, mu biganiro bitandukanye aba yiyumvamo.
Amazina ye nyakuri ni Buregeya Emmanuel, wavutse mu 1990, avukira mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama, mu kagari ka Gikaya mu Mudugudu wa Gasura, ari naho atuye ubu.
Mu buzima busanzwe Kadenesi ni umugabo wubatse, acuruza amagare ya siporo akanagira iduka rito ririmo n’ibyo kunywa. Izina Kadenesi, avuga ko ari iribyiniriro yiswe n’ababyeyi.
Yatangiye guhamagara kuri radiyo zitandukanye mu 2008 gusa icyo gihe yabikoraga rimwe na rimwe.
Aganira na IGIHE yagize ati “Mu 2008 nibwo natangiye guhamagara ku maradiyo, gusa icyo gihe nahamagaragaho rimwe na rimwe. Urebye neza mu 2010 nibwo natangiye guhamagara buri munsi ntasiba kugeza n’ubu.”
Kadenesi avuga ko akoresha ibihumbi 45 Frw mu kwezi ahamagara kuri radiyo zitandukanye zo mu Rwanda, ku buryo nibura ku munsi akoresha 1500 Frw.
Ibyo abikora nta yindi nyungu abitegerejemo uretse gutanga ibitekerezo agamije kubaka igihugu. Ati “Iyo ndi kumva ikiganiro runaka biranshimisha gutangamo igitekerezo. Bituma mvuga ibindimo cyangwa nkanatanga umusanzu wanjye iyo ari ibyubaka igihugu.”
Umuyobozi w’umudugudu wa Gasura, Twizeyimana Jean Bosco, ahamya ko Kadenesi yatumye umudugudu wabo umenyekana mu Rwanda hose.
Yagize ati “Umudugudu wacu waramenyekanye cyane, ubu twabaye ibirangirire ku maradiyo kubera Kadenesi. Turabyishimira cyane kandi turamushimira kuko adufasha kumenyekanisha umudugudu wacu.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo Kadenesi yashakanye na Nishimwe Jeannette. Uyu mugore yabwiye IGIHE ko kuba umugabo we akunda guhamagara kuri Radiyo ntacyo bihungabanya ku mutungo w’urugo ahubwo ngo abifata nko kwidagadura.
Kadenesi avuga ko ibiganiro by’ingenzi akunda kumva kandi agatangamo ibitekerezo ari iby’imikino, iby’umurimo nka Kazi ni Kazi gica kuri Radiyo y’Igihugu, ibya Polisi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO