Abarwaye iyi ndwara ntabwo baba bafite icyizere cy’uko baramutse bagiye mu rukundo byagenda neza, kuko bahorana ubwoba bwo kumva ko bababazwa.
Ntabwo yibasira abarugiyemo bakarukomerekeramo gusa, ahubwo n’abumvise inkuru ziteye ubwoba z’abakomerekeye mu rukundo cyangwa bakabona abantu bafataga nk’icyitegererezo mu rukundo batandukana, bishobora kubaviramo kumva banze kujya mu rukundo ndetse bakanaterwa ubwoba na byo.
Abandi bantu bibasirwa n’iyi ndwara ni abigeze kujya mu rushako ariko nyuma bagahana gatanya n’abo bari barashakanye, abaciwe inyuma n’abo bakundaga cyane, ndetse n’abigeze gutabwa bakiri bato.
Umujyanama mu mitekerereze Scott Dehorty akaba n’Umuyobozi Wungirije mu Kigo cya Maryland House Detox gikurikirana abantu bafite ibintu byababase, muri 2018 yatangaje ko indwara ya Philophobia ikunze kugirana isano n’ibikomere byo mu bwana.
Ati ‘‘Iyo umuntu atereranwe akiri muto, biramugora kugirana umubano udasanzwe n’undi kuko aba afite ubwoba ko na we yabigenza uko’’.
Umuntu urwaye iyi ndwara kandi, aba yiyumva nk’uri wenyine ndetse akibwira ko adakunzwe, akanibasirwa n’agahinda gakabije, ndetse agatekereza ko kujya mu rukundo nta kindi byamuzanira uretse agahinda gusa.
Urwaye Philophobia aba atandukanye n’umuntu watakaje icyizere mu rukundo, kuko urwaye iyi ndwara we hari n’ubwo igihe kigera akumva hari umuntu yakunze, batangira guhuza urugwiro bwa bwoba bukagaruka, agatangira kugendera kure uwo muntu yari yatangiye gukunda, atari uko yamubonyeho ibituma atamwizera.
Niba umuntu muri mu rukundo ucyeka ko yaba afite ubu burwayi, ugirwa inama yo kutamuhatira gukora ibyo adashaka.
Indi nama ugirwa ni ukumufasha kubona ubufasha bwatuma asohoka muri ibyo bihe aho kumutererana.
Umuntu ufite ubu burwayi kandi, agirwa inama yo kugana abajyanama mu mitekerereze akaganirizwa, kuko ari byo byamufasha gusohoka muri ibi bihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!