Agace kazwi ku izina rya Ilha da Queimada Grande cyangwa Snake Island bishatse gusobanura ‘Ikirwa cy’inzoka’ ugenekereje mu Kinyarwanda, giherereye mu bilometero bisaga 33 uvuye muri Leta ya São Paulo, mu gihugu cya Brazil, muri Amerika y’Amajyepfo.
Gifite ubuso busaga metero kare ibihumbi 430. Nta muntu n’umwe ugituyeho cyangwa upfa kukijyaho uretse abari mu bikorwa by’ubushakashatsi na bo babanza kubisabira uburengenzira inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi agikikije.
Igice kinini cyacyo kigizwe n’amabuye manini n’ishyamba mu gihe ubushyuhe bwaho bugera kuri 18.38 °C muri Kanama na 27.28 °C muri Werurwe.
Abashakashatsi bagaragaza ko aka gace kagenderwa kure n’ikiremwa muntu gashobora kuba gacumbikiye inzoka z’inkazi ibihumbi n’ibihumbi, kuko nibura metero kare imwe [ahantu babiri batakwicara bisanzuye] uyisangaho inzoka ziri hagati y’imwe n’eshanu.
Basobanura ko habarurwa inzoka z’inkazi zo mu bwoko bwa Golden Lancehead vipers ziri hagati ya 2000 na 4000, bivugwa ko uwo ziriye nyuma y’isaha imwe ashobora kuba yitabye Imana.
Ni ikirwa kiryoheye ijisho mu runyurane rw’ibimera by’amabara atandukanye n’inyoni z’amoko atandukanye ariko abantu bagendera kure kubera ubwinshi bw’inzoka z’ubumara zigituyeho.
Abashakashatsi bavuga ko umuntu wa mbere wabashije gutura kuri iki kirwa hari mu 1909 wagenzuraga ubwato buhagarara kuri icyo kirwa ariko nawe yaje kurumwa nazo arapfa. Bivugwa ko iki kirwa kigeze kujya cyifashishwa n’abakora magendu, aho bakibikagaho imitungo yabo bizeye umutekano wayo kuko nta muntu wari kuyivogera kubera izo nzoka z’inkazi.
Inzoka ziba kuri iki kirwa ubusanzwe nta bushobozi bwo koga zigira, bisobanuye ko ziguma ku kirwa, zitajya zigerageza kwegera amazi cyangwa kukivaho ngo zigere mu kandi gace. Uko kuba mu muhezo kuri icyo kirwa bivugwa ko byatumye ubumara bwazo bwikuba inshuro eshanu ku bwo zari zisanganywe.
Guverinoma ya Brazil yashyizeho amabwiriza ko umuntu ushaka kujyayo mu bikorwa by’ubushakashatsi abanza kubisabira uburenganzira, agahabwa umuganga umuherekeza kugira ngo amwiteho mu gihe yagira ibyago byo kurumwa n’izo nzoka.
Ubumara bwazo ngo butuma impyiko zihagaragara gukora cyangwa zigatera ihungabana ry’ubwonko ku buryo umuntu ashobora gupfa mu buryo bwihuse. Uretse kwangiza, abashashatsi bavuga ko bushobora no kwifashishwa mu gukora imiti itandukanye irimo n’iyavura indwara z’umutima n’izindi.
Iki kirwa kinakorerwaho magendu y’ubucuruzi bw’izi nzoka zitaraboneka ahandi henshi ku Isi, aho bazitega bakazigurisha n’abashaka kuzororera mu bindi bice. Inzoka imwe igurwa hagati y’ibihumbi 10 na 30$.



















TANGA IGITEKEREZO