Ni indyo bitakorohera kubona mu bihugu byinshi nk’ ibidakora ku Nyanja, gusa mu Buyapani irakundwa cyane ni nk’uko twavuga ibirayi cyangwa ibindi biribwa biboneka kenshi mu Rwanda.
Sushi ikozwe nk’uruziga rugizwe n’imizingo y’umuceri ukonje wa vinegere (vinegar rice) igendana n’imboga, amagi, cyangwa ibikomoka mu Nyanja bibisi.
Mu Rwanda aya mafunguro ushobora kuyasanga muri Radisson Blu Hotel Kigali Convention Centre.
Iyi hoteli y’inyenyeri eshanu, imaze amezi ane itegura umunsi wahariwe iyi ndyo Sushi ku wa gatanu (Sushi Night) muri The Lounge Bar.
Aya mafunguro atangwa mu masaha ya nimugoroba kuva saa Kumi n’Ebyiri n’Igice kugeza saa Tatu z’ijoro. Uyashaka yitwaza ibihumbi 35 Frw.
Mu kumenya byinshi kuri iyi gahunda yo muri Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre, IGIHE yaganiriye n’umutetsi w’iyi hoteli Callixte Mbonyimana usanzwe utegura Sushi.
Chef Callixte (Master Sushi) avuga ko iyi gahunda bayiteguye mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kubona Sushi kandi iri ku rwego rw’iziboneka mu Buyapani ndetse no kubafasha kubona amafuguro agizwe n’ibikomoka mu nyanja.
Ati “Gahunda Sushi Night muri Lounge Bar imaze amezi ane itangiye, twabikoze tugira ngo turebe uko twadabagiza abakiliya bacu kuko hano mu Rwanda si kenshi babona hoteli zifite ibiryo by’ibikomoka mu Nyanja cyane ko hano uhasanga izigizwe n’ibikomoka mu Nyanja gusa.”
“Dufite amoko menshi ariko uyu munsi twateguye ubwoko burindwi, hari n’igihe dukora abiri buri munsi uba ufite umwihariko wawo.”
Chef Callixte (Master Sushi) avuga ko Abanyarwanda bayishimiye gusa abayikunda cyane ni abakiri bato n’abava muri Diaspora.
Ati “Ubundi Sushi ntiri mu muco wacu kuko u Rwanda rudakora ku Nyanja, gusa ubu barazikunze cyane cyane abakiri bato, abavuye mu mahanga iyo bageze hano baratungurwa.”
“Ubundi iyi Sushi iba ari mbisi, gusa twe tuyicisha mu mavuta cyangwa mu ifuro kuko hari Abanyarwanda badashobora Sushi mbisi nk’uko Abayapani babigenza, gusa uyishatse nawe arayibona.”
Izi Sushi zo muri Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre, ziba zikoranye n’umuceri wazo wazigenewe , bivuze ko hari umuceri wagenewe Sushi gusa.
Muri iyi Hoteli yafunguwe mu 2016 habonerka amoko ya Sushi 12.
Umwe mu bariye kuri izi Sushi yadutangarije ko yanyuzwe n’uko ikozwe ndetse n’uburyohe bwayo yumvise akiyirya bwa mbere.
Mbabazi yagize ati “Ubwa mbere nyirya nagize ibyiyumviro bidasanzwe, gusa nari nishimye, nashakaga kugerageza zose ngo numve uko zimeze, gusa ubu nkunda kurya izitarimo inyama, ubundi numvaga ko ibiryo by’ibikomoka mu Nyanja (seafood) ari ibiryo ntahita nisangamo.”
“Umuntu utarayirya icyo namubwira ni ukuza ashaka kugerageza ibintu bidatandukanye, tujye tugira n’umuco wo kugerageza ibindi bintu bishya, nabonye hari iziriho n’ibishobora kuboneka iwacu nka sesame n’ibindi.”
Amoko ya Sushi ushobora gusanga muri Radisson Blu Hotel Kigali & Convention Centre, harimo izirimo inyama y’ifi cyangwa ibindi bikomoka mu Nyanja nka, Tilapia Roll, Prawns Tempura, Salmon California Roll na Spicy tuna roll, n’ibindi.
Hari kandi n’amoko ya Sushi yagenewe abatarya inyama (Vegan Sushi) harimo, Tamago Sushi (ikozwe mu magi), Avocado Nigiri, Ume, Cucumber Shiso Makizushi, Tempura Maki, Mango Sushi Roll, na Cucumber sushi.
Sushi ni indyo yakundwaga cyane n’umukecuru witwa Miyako Chiyo wo mu gihugu cy’u Buyapani, wari waraciye agahigo ko kuba ari we muntu ufite imyaka myinshi kurusha abandi ku Isi, yitabye Imana afite imyaka 117 n’iminsi 83.









Ibitekerezo 0