00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo siyansi ivuga ku marangamutima y’imbwa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 17 February 2023 saa 07:41
Yasuwe :

Abantu bakunda gucirira imbwa usanga baba bafite ibibazo byinshi bazibazaho cyane cyane ikijyanye no kumenya niba zigira amarangamutima, niba nk’igihe zakoze amakosa zishobora kwiyumvamo ikimwaro, cyangwa zishobora kugira ubundi buryo bushingiye ku marangamutima.

Hari icyo siyansi ibivugaho biciye mu bushakashatsi bw’igihe kirekire aho abahanga bahuye bakabigiraho ibiganirompaka ndetse banakora isuzuma hagamijwe kureba uko haboneka ibisubizo by’ibyo abantu bakunze kwibaza ku mbwa.

Biroroshye kubona ukuntu imbwa yawe igaragaza urugwiro n’ibyishimo iyo hari ikintu cyiza kigiye kubaho; aha twavuga nk’iyo ikubonye ugeze mu rugo hari hashize igihe, ukayiha ibyo kurya by’umugoroba cyangwa ukaba wazana agapira runaka ikunda gukina ari na ko ubona izunguza umurizo wayo cyane, isimbagurika cyangwa izenguruka.

Ukuri guhari ni uko nubwo ushobora kuba wabona ibyo, abenshi badafite ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru n’imbwa ku buryo muri abo benshi harimo n’abashinzwe ubuvuzi bw’inyamaswa n’amatungo nk’uko bishimangirwa na Lisa Radosta utanga serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo n’ibijyanye no kumenya imyitwarire yazo muri Florida.

Avuga ko nubwo imbwa zishobora gusohora amajwi, ariko uburyo bwazo bw’ibanze bwo gutanga amakuru ari ubwo zikoresha zifashishije ibimenyetso by’umubiri.

Mu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Animals, bavuga ko kureba imbwa mu isura yayo bishobora kuguha amakuru y’ubutumwa runaka ishaka gutanga, bitandukanye n’uko biba bimeze ku birura. Aha bavuga ko abantu icyo badatahura vuba ari ibihe by’ubwoba, umubabaro, igihe imbwa itunguwe cyangwa mu gihe ibihiwe n’ikintu runaka.

Ubushakashatsi bugaragaza ko imbwa ishobora kugaragaza amarangamutima yayo, bidashingiye ku ikosa yakoze nk’iryo guta umwanda mu nzu, ko ahubwo ibyiyumvo byayo bishobora guhindurwa no kubona nyirayo yarakaye aho kugira ngo bihindurwe n’uko yo yiyumvamo ko yakoze ikosa.

Ku bibazaga niba imbwa zigira amarangamutima nk’ayabantu, ubushakashatsi busubiza ko ari ko bimeze. Hifashishijwe za ‘Scaneurs’ zikoreshwa mu kureba uko ubwonko bwitwara igihe umuntu agize amarangamutima, ibisubizo byagaragaje ko uko bigenda ku bwonko bw’umuntu ari na ko bigenda ku bwonko bw’imbwa iyo yisanze muri ibyo bihe bizamura amarangamutima.

Ikindi cyagaragaye ni uko ibinyabutabire bituma umuntu agira umujagararo ari bimwe n’ibituma ibyo bibaho ku mbwa.

Ubushakashatsi bwahishuye ko imbwa ziba zimeze nk’abana bato, zikarangwa no kubona isi mu buryo bworoshye aho usanga zitita ku byo umuntu yambaye, ntizitinde ku kureba ku buryo agaragaramo, icyo akora, amafaranga yinjiza cyangwa ayo afite kuri banki.

Mikkel Becker uzobereye mu byo gutoza imbwa avuga ko imbwa zishobora kwisanisha n’amarangamutima umuntu afite, ariko uyu mugabo akavuga ko zinashobora kwiyumvamo umuhangayiko, zikumva zabihiwe n’ubuzima, zikagira ibyishimo, gufuha, urukundo n’umunezero, zikaba zanagira umubabaro ndetse n’umujagararo.

Asoza avuga ko imbwa zizi kwita ku bantu cyane, zikamenya gukunda cyane kandi zikanagira ibyiyumvo bikomeye.

Siyansi yagaragaje ko imbwa nazo zigira amarangamutima ajya gusatira ay’abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages