00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo ubushakashatsi buvuga ku buryo buboneye waryamamo ugasinzira neza

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 15 August 2023 saa 04:57
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2022 n’Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku Buzima, National Center for Biotechnology Information, bwagaragaje ko nubwo abantu bagira amahitamo y’uburyo ‘positions’ baryamamo bakumva ari bwo batekanye, hari ubwiza bugomba kwifashishwa kugira ngo ntibigire ingaruka mbi ku buzima bwawe.

Bwakorewe ku baturage 13 ba Amerika b’abakorerabushake barimo ab’igitsinagabo barindwi n’ab’igitsinagore batandatu batari basanganywe ibibazo byatera guhindagurika kw’ibitotsi byabo, bikorwa bambikwa utwuma tugenzura imiryamire ya muntu (Sleeping-Position Monitoring Device).

Hakozwe amagenzura 50 ku mihindagurikire y’uburyo baryamamo iyo basinziriye nijoro mu kwizera neza ibyavuye muri ubwo bushakashatsi no kugenzura neza amakuru. Aba basinziraga amasaha umunani buri joro ndetse bikorwa mu majoro 15, muri icyo gihe bararaga bambaye twa twuma ndetse banambaye ibikomo by’ikoranabuhanga ku maboko y’ibumoso.

Ikigo cyakoze ubu bushakashatsi cyavuze ko ibyabuvuyemo bigaragaza ko abaryamira mu ruhande rw’iburyo baba bafite amahirwe ari ku kigero cyo hasi mu kugira ibitotsi byiza, ugereranyije n’abakunze kuryamira mu ruhande rw’ibumoso.

Mu kugaruka ku kamaro ko gusinzira neza, iki kigo cyagaragaje ko bigira uruhare mu kwihutisha gukira k’umuntu ufite uburwayi runaka, kubaka ubudahangarwa bw’umubiri, gukora neza kw’imyakura y’umubiri n’ibindi.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe mu 2017 na Kaminuza yo muri Denmark yitwa ‘University of Southern Denmark’ ifatanyije n’abandi bashakashatsi, bwagaragaje ko uko abantu bagenda bagira ukwiyongera kw’imyaka y’ubukure ari na ko bakunda guhitamo kuryamira umusaya kuruta ubundi buryo bwose baryamamo.

Bwakozwe hagamijwe kureba uko umuntu ahindura uburyo aryamamo mu gihe aryamye nijoro, ndetse n’isano byaba bafitanye n’igitsina cye, imyaka y’ubukure agezemo, ingano y’umubiri we, kuba anywa itabi n’ibisindisha n’isano byaba bifitanye no kubura ibitotsi mu ijoro.

Bwakorewe ku baturage 2107 ba Denmark barimo ab’igitsinagabo 1119 n’ab’igitsinagore 988 bari hagati y’imyaka 18 na 65 y’amavuko, bukorwa hifashishijwe ibikoresho bya ‘Actigraph Accelerometers’, bigira uruhare mu kumenya imikorere y’umubiri w’umuntu mu bijyanye no gusinzira kwe.

Abo baturage bamaze gusobanurirwa imiterere y’uko bazakorerwaho ubushakashatsi ngo hagenzurwe imikorere y’imibiri yabo haba ku manywa ndetse na nijoro, basabwe kwambara Actigraph Accelerometers mu gihe cy’iminsi itandatu, bakanashyiramo iminsi ibiri y’akazi ndetse n’iminsi ibiri y’ikiruhuko.

Mu gukurikirana imiryamire y’abo baturage mu masaha y’ijoro, byagaragaye ko 54.1 baryamiraga umusaya, 37.5% bakaryama bareba hejuru, mu gihe 7.3% bubikaga inda, nabyo bigahindagurika bigendanye n’imyaka barimo n’ingano y’imibiri yabo.

Byagaragaye kandi ko buri saha bahinduraga uburyo baryamyemo ku kigero cya 1.6, ab’igitsinagabo akaba ari bo bahinduraga imiryamire kenshi ugereranyije na bashiki babo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko gusinzira uryamiye umusaya w'ibumoso ari byo byiza ku buzima /Ifoto: Everday Health

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages