Abatuye ku mugabane wa Amerika cyangwa i Burayi ni bo bazitunga cyane ndetse n’ubushakashatsi bwagaragaje ibi mu 2019 mu kinyamakuru ‘Circulation’. Bwakorewe ku bantu miliyoni enye batuye mu Bwongereza, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia, Scandinavia ndetse na New Zealand.
Dr. Caroline Kramer umuhanga mu bijyanye n’imibereho ya muntu wari uhagarariye ubu bushakashatsi, yavuze ko gutunga imbwa byongera igihe cyo kubaho ku rugero rwa 24% na ho ku barwaye indwara z’umutima cyangwa ‘stroke’ bo bigabanya ingaruka zo gupfa ku rugero rwa 31%.
Umuryango wita ku bushakashatsi bugamije ubuvuzi bw’indwara z’umutima (The American Heart Assosiation: AHA), wagaragaje ko gutunga imbwa bigabanya ingaruka zo kurwara diabetes.
Wakomeje ugira uti “Gutunga imbwa cyangwa irindi tungo rigufi bishobora gufasha uritunze mu buryo bw’ibyiyumvo cyangwa uburyo yibona mu bandi ndetse bigira uruhare runini mu guhindura imyitwarire byatuma uyifite agabanya ibiro.”
Uyu muryango uvuga ko umuntu utunze imbwa aba agomba kumarana nayo umwanya munini, bakina, batembera, bajyana muri siporo cyangwa koga kuko byongera urukundo bagirana, bigatuma umuntu yumva yishimye kandi afite inshuti, bimufasha kugira ubuzima bwiza ndetse bikagabanya ingaruka zo kurwara cyangwa guhitanwa n’umutima kimwe no kumva ari wenyine.
Inzobere mu buzima bwo mu mutwe muri Kaminuza ya Western Carolina, Harold Herzog, yabwiye CNN ko imbwa irenze kuba ari imbwa kuko hari byinshi ifasha uyitunze.
Ati “Gutunga imbwa bituma igihe cyo kubaho cyiyongera, gufatwa n’indwara z’umutima biragabanuka, ntiwumva uri wenyine, ugira umuvuduko w’amaraso uri mu rugero, ubuzima bwo mu mutwe buba bumeze neza, bigabanya ingaruka zo kugira agahinda gakabije, bituma wiyongerera icyizere, usinzira neza, bituma ukora imyitozo ngorora mubiri myinshi ndetse ntiwivuza kenshi.”
Uretse aba hari n’ubundi bushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko gutunga imbwa bigira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu kubera urukundo igaragaraza umuntu na we akayikunda.
Kubera ibyiza byose imbwa ifasha ikiremwamuntu, ku wa 26 Kanama wagizwe umunsi mpuzamahanga wahariwe imbwa kugira ngo hazirikanwe agaciro kayo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!