00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyuya cyo mu kwaha k’umugabo gishobora gutuma umugore we amererwa neza

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 25 March 2026 saa 11:26
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya California bwerekanye icyuya cy’abagabo cyo mu kwaha gifite ubushobozi bwo gutuma abagore bamererwa neza, bakanagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bagore 48 bo mu moko atandukanye. Abagore bamwe basabwe kuzajya bamara amasaha abiri bihumuriza icyuya cy’abagabo buri munsi, abandi basabwa kutabikora.

Abagore bihumurizaga icyuya cy’abagabo bagaragaje igipimo cyo hejuru cy’umusemburo wa cortisol ufitanye isano ya hafi n’ibyishimo hamwe no kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Nanone bamaraga nibura iminota 15 bafite akanyamuneza kenshi mu gihe babaga bamaze kwihumuriza ibyuya by’abagabo.

Ibyuya by’abagabo biba birimo umusemburo wa androstadienone ufite ubushobozi bwo gutuma abagore bagira ‘mood’ nziza, bakagira ubushake bwo kugira uko bigenza, kandi ukabagabanyiriza uburibwe mu gihe bari mu mihango.

Niyo mpamvu hari abagore benshi bakunda kwihumuriza imyenda y’abagabo babo.

Ndabizi hari abagiye kubigira urwitwazo rwo kutoga no kwambara umwenda umwe inshuro nka amagana.

Umusemburo wa androstadienone uba uri mu cyuya gishya kigisohorwa n’umubiri aho kuba ibyuya bisaziye mu myenda. Icyuya kinuka gishobora gutuma ahubwo umuntu amererwa nabi kandi akaguhunga.

Buriya impumuro y’umubiri ni ikintu cy’ingenzi cyane mu mibanire y’abakundana. Ubushakashatsi bugaragaza ko impumuro y’umuntu ari yo ifasha umubiri wawe gutahura ko uwo muntu afite ubwirinzi bw’umubiri butandukanye n’ubwawe munafite imiterere y’umubiri ihuza.

Niyo mpamvu umuntu umwe ashobora kukubwira ko icyuya cyawe kimunukira undi akakubwira ko uhumura kandi nta mibavu witeye. Ni yo mpamvu abakundana baba bagirwa inama yo kujya banyuzamo bakamarana akanya nta mibavu biteye kugira ngo bamenye niba imibiri yabo ihuza. Ibi mvuga abakundana bakorana imyitozo ngororamubiri barabizi cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages