Iyi menu ni yo yonyine yatwawe ubwo habaga impanuka ku wa 11 Mata 1912. Yari iriho inyama z’inka (tournedos de bœuf à la Victoria), iz’intama n’iz’igishuhe.
Yangijwe n’amazi ariko ntibyabujije ko sosiyete ikora ibijyanye na cyamunara, Henry Aldridge & Son, iyigurisha ibihumbi 66 by’ama-livres sterling (arenga ibihumbi 75 by’amayero), ni ukuvuga ko ari miliyoni zisaga 98 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Hari kandi ikiringiti na cyo cyagenewe imyanya y’icyubahiro, bishoboka ko cyatwawe n’uwarokotse iyi mpanuka cyagurishijwe ibihumbi 87 by’amayero nk’uko 7sur7 ibivuga.
Ubwato bwa Titanic bwakoze impanuka ku wa 10 Mata 1012 butwaye abantu 2200. Icyo gihe bwavaga i Southampton mu Majyepfo y’u Bwongereza bugana i New York ariko burohama nyuma yo kugonga ibuye. Abagera ku 1500 baguye muri iyo mpanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!