Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe Serivisi z’Ubuzima gihangayikishijwe n’igabanuka ry’abakora imibonano mpuzabitsina kubera impamvu zitandukanye zirimo guhugira mu kazi no kwita ku zindi nshingano.
Inkuru dukesha urubuga rwa “Le Point” igaragaza ko iyi nyigo yasohowe mu gitangazamakuru cyibanda ku buzima cya PIM.
Abashakashatsi bashingiye ku nyigo eshatu zakozwe mu myaka itandukanye, zirimo iyo mu 1991 yakorewe ku bagore n’abagabo 18 876 bari hagati y’imyaka 16 na 59; iyo mu 2001 yakorewe ku bantu 11 161 bari hagati y’imyaka 16 na 44 n’iyo mu 2012 yifashishije abantu 15 162 bari hagati y’imyaka 16 na 74.
Barazihuje bagaragaza ko zakorewe ku bagore bari hagati ya 23 29,3 % n’abagabo bari hagati ya 26 na 29,2 % kugabanuka kw’abakora imibonano mpuzabitsina kwiganje cyane ku bari mu kigero cy’imyaka 25 kuzamura bafite abo bashakanye cyangwa se abo bakundana.
Kaye Wellings wayoboye ubu bushakashatsi yavuze ko abugarijwe cyane n’iki kibazo ari abari mu kigero cy’imyaka 40.
Yagize ati “Ni abagabo n’abagore bashinze urugo bahugira mu bana mu kazi no mu zindi nshingano.”
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abakora imibonano mpuzabitsina ku buryo buhoraho bagira ubuzima bwiza bw’inyuma n’ubwo mu mutwe kandi umusaruro wabo mu kazi uba ari mwinshi.
Abongereza sibo bonyine badakunze imibonano mpuzabitsina kuko raporo ziheruka gutangazwa zigaragaza ko no mu bindi bihugu iki gikorwa hari aho cyabuze abakiyoboka.
Planetoscope yatangaje ko Abafaransa bakora imibonano mpuzabitsina inshuro ziri hagati ya zirindwi n’umunani mu kwezi ku bagabo n’abagore.
Abadage bari ku nshuro umunani, Abataliyani ziri hagati y’eshatu na zirindwi n’Abanyamerika bari hagati ya gatanu n’icyenda.
Ibihugu birimo nk’u Buyapani ho usanga nibura bashobora gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 48 ku mwaka, bituma umubare w’abana igihugu cyibaruka uba muto cyane.



















TANGA IGITEKEREZO