Inganda zikora ubudukingirizo ku Isi zirabona amasoko yo gukora udukingirizo duto gusa. Ibi byatumye ikigo Gentside gikora ubushakashatsi ku mpamvu ishobora kuba itera abacuruzi b’udukingirizo bakenera udukingirizo dutoya.
Ubushakashatsi bwatangajwe na Atlantico bugaragaza ko igabanyuka ry’ibitsina rifitanye isano ya bugufi no gutumiza udukingirizo duto cyane.
Ubushakashatsi butangaza ko mu myaka icumi yashize ikigero gisanzwe cy’igitsina cy’umugabo cyafashe akanyabugabo cyabarirwaga muri cm 15,4 none ubu kirabarirwa muri cm 12,95.
Atlantico itangaza ko kuba ibipimo by’igitsina gabo byaragabanyutseho santimetero zigera kuri 2,5 mu myaka icumi gusa, ari kimwe mu birimo gutuma n’udukingirizo dukorwa ubu tugirwa duto cyane.
Iki gitangazamakuru gishyira ahagaragara impamvu zateye iri gabanyuka ry’ibitsina gabo. Muri zo harimo ibyuma by’ikoranabuhanga nka telefoni na mudasobwa bigendanwa, imiti iterwa ibihingwa, imirire mibi n’ibindi. Ibi byose bigira uruhare mu igabanyuka ry’imisemburo itera akanyabugabo nk’uko bitangazwa na Patrick Constancis umwe mu bakoze ubu bushakashtsi.
Na none kandi umunaniro ukabije mu gihe tugezemo no gukoresha ibinini bikangura akanyabugabo nka Viagra na byo ngo byaba biri mu bitunga agatoki mu kugira uruhare kuri iri gabanyuka kuko bitera kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina igihe bitafashwe.
Nyamara n’ubwo iri gabanyuka rigenda ryiyongera, abashakashatsi bagaragaje ko ntacyo rigabanya ku gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, kuko umuntu abona ibyishimo bitewe n’uko yiteguye.
Na none ikibazo kivuka biturutse kuri ziriya mpamvu twavuze haruguru aho ukunyeganyega biva ku bikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’uburozi buva ku miti imwe n’imwe y’ibihingwa ibishobora kugira ingaruka za mbere ku ikorwa cyangwa ikura ry’intanga.
Igibanyuka ry’ibitsina by’abagabo ngo rishobora gushira haramutse habayeho kwitwararika cyane ku ikoranabuhanga ndetse n’ingaruka ziterwa ibihingwa.



















TANGA IGITEKEREZO