Nubwo imyitozo ngororamubiri ari myinshi, abahanga mu bijyanye n’imibereho ya muntu bagaragaza ko abashaka kongera ubushobozi mu gitanda ndetse bashaka gutinza ubusaza bakwisunga igare. Kunyonga igare birafasha.
Abashakashatsi bo muri King’s College London na University of Birmingham zo mu Bwongereza bagaragaza ko kunyonga igare bifasha umubiri kugubwa neza no guhorana itoto ari na ko wongera umusemburo wa testosterone ku bagabo. Ni umusemburo uhatse hafi ya byose mu kwirwanaho no kurwana kuri mugenzi wawe mu gitanda.
Aba bahanga mu by’ubuzima bakoreye ubushakashatsi bwabo ku bakuze bakoze imyitozo ngororamubiri mu buzima bwabo bw’izabukuru hagamijwe kureba niba byaragize icyo bimara.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku batwara igare bitari iby’umwuga bari hagati y’imyaka 55 kugeza kuri 79 barimo abagore.
Abagabo bagombaga gukora ibilometero 100 banyonga igare ariko mu masaha 6,5, mu gihe abagore bo byari ibilometero 60 mu masaha atarenze 5,5.
Byagaragaye ko imikaya yabo ikigaragara nk’iy’urubyiruko ndetse imeze neza kurusha abatarabikoze, ndetse bafite ibinure bike mu gihe bizwi ko abari mu za bukuru byiyongera umunsi ku wundi.
Prof Alister Hart uzobereye mu bijyanye n’ubuvuzi bwo kubaga ibibero muri Royal National Orthopedic Hospital ati “Bigaragara ko kunyonga igare bikomeza imikaya bikanayibuza gucika intege, bikanatinza ubusaza.”
Icyakora ntukwiriye kwirirwa unyonga igare umunsi wose ngo uri gushaka izi ngufu. Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko umuntu akwiriye kumara iminota 150 akora imyitozo ngororamubiri ikomeye buri cyumweru.
Bagaragaza ko kunyongera igare ahaterera wihuta byagufasha kongera imbaraga.
Impamvu igare ari ingenzi mu buzima bwo mu buriri ni uko rifasha mu gutembera kw’amaraso mu mubiri cyane cyane mu bice byo hasi ndetse rigafasha umutima gutera neza.
Uburyo wihanganira kuruha mu gihe utwaye igare bikongerera ingufu ari na zo zifasha utera akabariro igihe kinini. Igare rinafasha kongera umusemburo wa ‘endorphins’ ugabanya stress umuntu akaruhuka bihagije ku buryo ubwonko buba bwiteguye kumara igihe kinini mu gikorwa.
Igare kandi rifasha mu kongera imbaraga amaguru mu matako n’igice cy’umugongo cyo hasi. Ibi bice ni na byo bigira umumaro munini iyo umugabo ari kwiha akabyizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!