Iki gihangano cyabonetse hamwe n’ikindi byibanywe cy’umunyabugeni w’Umudage, Piet Mondrian cyashushanyijwe mu 1905 kigaragaza icyuma gipima ingano y’umuyaga cyitwa ‘Moulin à vent’ mu Rurimi rw’Igifaransa.
Polisi yo mu Mujyi wa Athens mu Bugiriki aho ibi bihangano byibiwe, ni yo yatangaje ko byabonetse ariko yirinda kugira byinshi ivuga byerekeranye n'abayibyibye, cyangwa uwafunzwe ukekwa kubyiba.
Ibi bihangano byibwe n’abajura ruharwa ku wa 9 Mutarama 2012, kuko polisi ivuga ko byabatwaye iminota irindwi gusa kugira ngo babyibe, ndetse babitwarana na wino n’ikaramu by’umunyabugeni Guglielmo Caccia ukomoka mu Butaliyani wabayeho mu kinyejana cya 16.
BBC itangaza ko aya mabandi yabanje kwiba ibihangano bine, ariko icya kane nacyo cya Mondrian bagita mu nzira ubwo bacikaga bava muri iyo nyubako.
Igihangano cya Picasso cyibwe ni umutwe w'umugore byashushanyijwe n’amavuta biriho umukono wa Picasso. Yari yaragihaye u Bugiriki nk’impano mu 1949 kubera ubutwari abaturage bagize bwo guhangana n’ingabo z’Abanazi bakazibuza kwinjira mu gihugu cyabo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose.
Picasso ni umunyabugeni w’umuhanga wavutse mu 1881, muri Espagne ariko igihe kinini cy’ubuzima bwe n’ibikorwa bye by’ubugeni yabikoreye mu Bufaransa. Bivugwa ko yakoze ibihangano 50.000 biri mu bwoko butandukanye. Yapfuye mu 1973 afite imyaka 92, apfira mu Bufaransa.






Ibitekerezo 0