00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihangano cyagaragajwe nka kimwe mu bibi kandi cyangiritse cyagurishijwe akayabo

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 11 March 2021 saa 01:46
Yasuwe :

Igihangano cyagaragajwe nka kimwe mu bibi, kitaryoheye ijisho kandi cyangiritse, cyagurishijwe muri cyamunara amafaranga akubye inshuro 1000 ay’igiciro cyari cyashyiriweho.

Iyo cyamunara yabereye mu Majyepfo y’u Bufaransa muri Komine yitwa Montastruc-la-Conseillère hafi y’Umujyi wa Toulouse.

Ni igishushanyo cy’umugabo utigeze uvugwa izina, ugaragara ko ari umuntu wo mu myaka ya kera wambaye ingofero nto itukura.

7sur7 ivuga ko uwagurishije icyo gihangano, Stanislas Machoïr, agishyira ku isoko yari yavuze ko ari kibi kandi cyangiritse, akigenera agaciro k’ama-Euro 20 gusa atungurwa no kubona kiguzwe ama-Euro 20.000, arenga miliyoni 23 z’amanyarwanda.

Icyo gihangano kugeza ubu hataramenyekana uwagishushanyije, cyashyizwe ku isoko hifashishijwe ikoranabuhanga, maze Umunyamerika n’Umwongereza barakirwanira birangira agaciro kacyo gatumbagiye kagera ku nshuro igihumbi z’igiciro cyari cyashyiriweho, birangira cyegukanwe n’umwongereza

Machoïr yavuze ko yatunguwe bikomeye. Ati “Cyari gifite agaciro ariko ayo cyagurishijwe ni menshi. Tumaze umwaka tugurisha ibihangano dukoresheje ikoranabuhanga, ariko ukuntu igiciro cy’iki gihangano cyatumbagiye ntabwo bisanzwe bibaho.”

“Ibi bintu biratangaje, ariko ugendeye k’uwakiguze, ibi bihangano birashakishwa cyane muri ibi bihugu. Gusa ibi ni bishya kuri njye. Nagurishije byinshi ariko iki cyo, reka tuvugishe ukuri, ni kibi kandi ikirenzeho cyaranangiritse. Ibi ntibisanzwe.”

Uwakiguze yavuze ko atigeze ahendwa ndetse ko azakigurisha mu muri Amerika y’Amajyepfo kuko icyo gihangano kiri mu bwoko bw’ibitajya bihaboneka kandi biba bishakishwa cyane. Yavuze ko yiteguye kuzacyungakamo amafaranga menshi.

Kugura no kugurisha ibihangano ni umuco wo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse usanga bigurishwa akayabo hari n’amasoko yagenewe kubigurisha.

Iki ni cyo gihangano cyagurishijwe ama-euro 20.000, arenga miliyoni 23 Fr / Ifoto: La Dépêche du Midi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages