00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe kunyara ku buriri bihinduka ikibazo ku mwana

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 28 March 2018 saa 10:22
Yasuwe :

Kunyara ku buriri igihe umwana akiri munsi y’imyaka itanu nta mpungege bigomba gutera ababyeyi nubwo usanga bamwe byabahungabanyije bakayoberwa uko babyitwaramo.

Inkuru y’urubuga Topsanté igaragaza ko igihe umwana arengeje imyaka itanu agakomeza kunyara ku buriri aribwo umubyeyi aba agomba kumujyana kwa muganga nk’uko inzobere mu buvuzi bw’abana Dr Véronique Desvignes yabitangaje.

Yagize ati " Abana banyara ku buriri mbere y’imyaka itanu nta gitangaza kirimo ariko ku myaka itandatu ntabwo umwana akwiye gufatwa nk’umunyacyaha kuko ntabwo ari ikosa rye. Igikwiriye ni uko umubyeyi yajya kwa muganga bakarebera hamwe ikibitera n’ingamba bafata ari nazo zitanga umuti kuri icyo kibazo.”

Dr Véronique avuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutera umwana uri hejuru y’imyaka itanu kunyara ku buriri. Avuga ko umubiri w’abana ushobora kugira inkari nyinshi mu gicuku bitewe n’umusemburo witwa ‘antidiurétique’ uba mwinshi mu ijoro.

Iyo niyo mpamvu usanga umwana utagira ikindi kibazo ku manywa bigeza nijoro ugasanga arimo kunyara ku buriri kandi wenda atanyoye cyane.

Kunyara ku buriri ku mwana urengeje imyaka itanu kandi bishobora guturuka ku kuba abo mu muryango wa se cyangwa nyina w’umwana na bo barabikoraga.

Kuba umwana afite uruhago ruto cyangwa rufite ibibazo ku buryo uko yinyeganyeje rwamaze kuzura ruhita rufunguka ataragera ku bwiherero na byo byamutera kunyara ku buriri.

Dr Véronique ati " Abo ni ba bana usanga no ku manywa y’ihangu binyariye, cyangwa bakagera ku bwiherero inkari zamaze gushokera mu myenda.”

Indi mpamvu ishobora gutera abana kunyara ku buriri ni imiterere yabo, aho umwana ashobora kuba agira ibitotsi byinshi ku buryo asinzira ntabe yamenya ko ashaka no kunyara cyangwa se yaba yananyaye ntabyumve ko bikonje ngo abe yakanguka.

Inama zikurikizwa mu kubafasha

Iyi nzobere mu buvuzi bw’abana itangaza ko ababyeyi bafite abana banyara ku buriri baba bagomba gufata ingamba zabibarinda byananirana bakitabaza abaganga.

Kwirinda guha umwana ibiyonywa birimo isukari cyangwa imitobe igihe arimo gufata ifunguro rya nijoro kuko isukari nyinshi mu mubiri iteza gushaka kwihagarika.

Kwirinda guha umwana isosi mu ifunguro rya nijoro cyangwa ibindi bintu byoroshye. Hari no kumurinda ibyo kurya birimo umunyu mwinshi kuko bitera inyota, noneho yanywa amazi agatangira kunyara.

Ikindi kigomba kwitabwaho ni ukutaraza umwana ufite iyo ngeso ku gitanda cyo hejuru ku buryo aza kugera hasi yamaze kwinyarira cyangwa kubyuka bikamutera ubute kubera ko aba ari mu bitotsi akaba yanyara ku buriri.

Mu gufasha umwana kutanyara ku buriri hashobora no kwifashishwa ikintu yakwihagarikamo bimworoheye ku buryo kiba kegeranye n’aho aryamye.

Mu gihe ibi byose binaniranye hari imiti ishobora kwitabazwa hagategerezwa igihe kirekire ko itanga umusaruro.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages