Aya mafaranga ni yo menshi kurusha ayigeze gutangwa ku gisigazwa cya dinosaur. Iki gikoko cyiswe Gus, cyari gifite uburebure burenga metero enye z’uburebure kandi abahanga babashije kubona ibice birenga 60% by’amagufa yacyo.
Gus yabonetse mu 2021 mu bice byitaruye muri Leta ya South Dakota muri Amerika.
Nyuma yo kuyivumbura, abahanga bamaze imyaka itatu bayisubiranya hamwe mu laboratwari kugira ngo igaragare uko yari imeze.
Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi n’amateka y’ibinyabuzima bya kera mu Kigo cya Sotheby’s cyabereyemo iyi cyamunara, Cassandra Hatton, yavuze ko bishimishije kubona uburyo abantu bakomeje kugaragaza ubushake bwo kumenya byinshi kuri iyi nyamaswa.
Ati “Ntekereza ko igihe cyose habaye ikintu nk’iki kiba ari cyiza kuri siyanse. Muri rusange, abantu benshi bazajya basura inzu ndangamurage, kandi bizongera ibiganiro ku bijyanye n’ibinyabuzima bya kera n’amateka yabyo.”
Amagufa y’iyi nyamaswa yacukuwe mu myaka itatu, hagati ya 2021 na 2023, ubwo ubutaka bwabaga bworoshye. Ariko byasabye indi myaka itatu kugira ngo iki gikanka giteranywe neza bikorewe muri laboratwari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!