Kuva muri Werurwe umwaka ushize ubwo abantu benshi bari batangiye kujya bifashisha ikoranabuhanga (video conference) mu nama n’ibiganiro bitandukanye bitewe n’icyorezo cya COVID-19, hagiye hagaragara amashusho asekeje y’ibitangaje byabaga abantu bari gukorera mu rugo, hari nk’uwabaga ayoboye inama ukabona akana ke karinjiye kaje kubidobya n’ibindi.

Uyu mukobwa wo muri Pays de Galles na we yiyongereye kuri urwo rutonde rw’abagaragayeho amashusho adasanzwe mu gihe bari mu kiganiro cyangwa mu nama, ubwo yatangaga ikiganiro avuga ko na we COVID-19 yamugize umushomeri, abantu ntibitaye ku byo yavugaga ahubwo barangajwe n’icyo gikoresho cyari kiri inyuma ye gifite ishusho y’igitsina cy’umugabo.

Aya mashusho yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bacika ururondogoro bakwena uwo mukobwa wihaye rubanda.

Umunyamakuru Grant Tucker na we yabivuzeho agira ati “Ubanza iyi ari yo shusho itazibagirana y’umutumirwa wo muri Pays de Galles iri joro. Nyabuna mujye mwibuka kureba neza ibiri mu kabati mbere yo kujya imbere ya camera.”

Nyina w’uyu mukobwa, Esther Williams, yavuze ko iki kiganiro yakirebye ariko atari yabonye iby’ako gakoresho ahubwo umuhungu we ari we wabimweretse ariko ngo ntiyigeze abibazaho umwana we.

Yagize ati “Ikiganiro narakibonye ariko sinarinzi icyo ari cyo sinanabimubajijeho, niyumva ari ngombwa azabimbwira, ni umukobwa mukuru azi ubwenge, ntabyo nzamubazaho.”

Williams yakomeje avuga ko uyu mukobwa atamuteye impungenge cyangwa ngo yumve amutengushye, kuko ari umukobwa mukuru uzi icyo akora.

Yvette Amos yatunguye benshi ubwo yari mu kiganiro kuri BBC inyuma ye mu kabati hakagaragara igikinisho cy'igitsina cy'umugabo
Yvette Amos yatunguye benshi ubwo yari mu kiganiro kuri BBC inyuma ye mu kabati hakagaragara igikinisho cy'igitsina cy'umugabo