Ifoto igaragaza ibi bisiga byicaye mu ndege yashyizwe ku rubuga rwa Reddit ku wa 30 Mutarama 2017, uwayishyizeho akaba yavuze ko yayohererejwe n’umupilote.
Nubwo hari benshi byagiye bitangaza ndetse bakabifata nk’ibidasanzwe, hari n’abandi bagaragaje ko abantu bo muri Arabia Saoudite bakunze kugendana ibi bisiga.
Ibi ariko byatumye hari n’abibaza impamvu umuntu yagendana ibisiga bingana kuriya kabone n’iyo byaba biri mu muco we. Sosiyete zitwara abantu mu ndege zirimo Qatar Airways zishyiraho amabwiriza yo kutarenza Faucon esheshatu.
Faucon ni igisiga cyubashywe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE), binatuma uwifuza kuyigendana bitamugora.
Inkuru yigeze gusohoka muri Atlas Obscura ivuga ko Faucon zemerewe gutunga ibyangombwa by’inzira ku buryo zishobora gutemberanwa mu bihugu birimo Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Saudi Arabia, Pakistan, Morocco na Syria.
Minisiteri y’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri UAE ivuga ko izi mpapuro zinzira zikoreshwa imyaka itatu zikabona guta agaciro.





Ibitekerezo 0