William Igikomangoma cyo mu Gihugu cy’u Bwongereza, ngo yaba afite inkomoko mu gihugu cy’u Buhinde, biturutse kuri nyina Diana. Ibi byagaragajwe ni ikizamini cy’amatembabuzi cyakozwe. Akaba atari we wenyine ariko, kuko n’umwamikazi Elizabeth wa kabiri na we afite igisanira n’abahinde, ibi bikaba bigiye gutuma abongereza n’abahinde bagirana ubucuti bukomeye.
Ikizamini cyakozwe cyagaragaje ko igikomangoma William wo mu gihugu cy’u Bwongereza, afitanye igisanira n’Abahinde bitewe nyirakuruza wa nyina, umwamikazi Diana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru le point avuga ko, ikizamini cy’amatembabuzi kitibeshya, nk’uko byatangajwe n’impuguke yo muri kaminuza ya Édimbourg.
Uyu nyirakuruza witwa TheodoreForbes, ngo yageze mu gihugu cy’u Buhinde mu 1809, afite imyaka 21, akaba yarakoraga akazi k’ubucuruzi.
Igikomangoma William ntaragera mu gihugu cy’u Buhinde, ariko akaba afite gahunda yo kuzajyayo nyuma y’ivuka ry’imfura ye, mu kwezi kwa Nyakanga 2013.
Abakoze ubu bushakashatsi kandi batangaje ko umwamikazi w’Igihugu cy’u Bwongereza nyirakuruza witwaga Eliza Kewark, afite inkomoko mu gihugu cy’u Buhinde.
Ibi bisanira by’abongereza n’abahinde ngo bikaba bigiye kongera ubucuti hagati y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO