Ni mu bushakashatsi buyobowe n’itsinda ryabashakashatsi bafatanyije na Laboratwari y’inyamaswa ya kaminuza ya Tübingen mu Budage, bwagiye hanze tariki ya 29 Gicurasi 2024.
Uburyo igikona cyumvamo kikanasubizamo ntabwo bitandukanye n’uburyo umuntu abikoramo, bihura cyane n’uburyo abantu bakoresha, byose bitangira gutekereza no kubara vuba hagendewe ku kintu kiriho ako kanya cyangwa ibyo bibonye.
Ikintu gitangaje ku gikona n’uko cyo kibasha kubara nk’umwana muto ukiga kuvuga. Umwana w’igitambambuga abasha kubara asubiramo ibyo abwiwe ariko abireba imbere ye. Birashoboka ko washyira ibikinisho imbere ye ukamubwira kubibara agahera kuri rimwe akagera kuri gatatu.
Abakoze ubushakashatsi bagaragaje ko batoje ibikona bitatu icyo mu Burayi ndetse n’icyo muri Amerika bibasha kwiga ibintu birenga 160. Hifashishijwe amashusho mu kumenya uburyo bibasha kubara, bigaragaza ko bibishoboye kuva kuri 1-4.
Igikona n’ubwo cyakora amakosa mu mivugire yacyo ikindi kigira uburyo ki gihita kibikosora. Ntabwo ibara ry’izi nyoni rikorwa zisohora amajwi nk’ay’abantu, ahubwo zikoresha amajwi yazo ariko zikamenya ko zivuze umubare.
Ubusanzwe inyamaswa izifite ubushobozi bwo kubara ni nyinshi kuko usanga nk’inguge zibasha kubara imibare ikurikirana ikanasobanukirwa neza umumaro w’ibyo ibaze.
Si ibyo gusa kandi kuko n’igikeri cy’ikigabo nacyo kibasha kubara iyo kiri gushaka ikigore cyacyo. Kigira inshuro kivuga kibara kugirango bibashe guhura igihe byatandukanye.
Abahanga mu bya siyansi bavuze ko ibimonyo nabyo bisubira mu nzira zabyo bikoresheje kubara intambwe zabyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!