Inzego zibishinzwe zahise zita muri yombi abantu babiri bafite aho bahuriye n’iyo restaurent, n’ubwo hataramenyekana amakuru arambuye kuri bo.
Ibyabaye byasize gutungurwa gukomeye n’ubwoba mu batuye i Kampala.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakibona amashusho yerekana iyo nyama uwo Mugabo yari yagaburiwe, bacitse ururondogoro ndetse batangira kwibaza niba koko inzu zitanga ibyo kurya zikorerwa ubugenzuzi.
Kampala, Umurwa mukuru wa Uganda, bivugwa ko ugendwamo n’abasaga miliyoni eshatu ku munsi benshi muri bo barira muri za restaurants ziri muri uwo mujyi, gusa nyuma y’ibyo byabaye hari abatangiye gushidikanya ku buziranenge bw’ibyo baba bagaburirwa.
Kugeza ubu Polisi ntiratangaza ibyavuye mu iperereza kuri icyo gikorwa, gusa abaturage basabye ko abagize uruhare muri icyo gikorwa bakanirwa urubakwiye bikabera isomo n’abandi.
Ehhh penis found in restaurant food. pic.twitter.com/pHmOUtcD8o
— Kakwenza Rukirabashaija (@KakwenzaRukira) April 1, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!