00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igishyika gituma abagore barya cyane

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 26 April 2013 saa 02:27
Yasuwe :

Abagore bakunda kwiyongere ibiro, bitewe n’igishyika bagize mu gihe runaka, nk’uko byagaragajwe n’ubushashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bufaransa, mu gihe abagabo batabasha kurya bafite ubwuzu.
Ubushakshatsi bugaragara ku rubuga rwa terrafemina bwakorewe ku bantu 35 000 mu gihugu cy’u Bufaransa bugashyirwa ku mugaragaro mu kinyamakuru “American Journal of Clininal Nutrition’’ bwagaragaje ko abagore bakunda kurya cyane iyo bagize igishyika (émotion)
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko (…)

Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abagore 52% barya cyane iyo hari icyabateye igishyika, mu gihe abagabo 20% ari bo babasha kurya.

Abagore baba barafashe gahunda yo kugabanya kurya bagamije kugabanya umubyibuho, abagera kuri 71% iyo bahuye n’ikibazo gituma bagira igishyika bararya cyane, mu gihe abagore barya cyane batari ku ndyo idasanzwe (régime) bangana 58%.

Ubushakashatsi buvuga ko abagore barya cyane bashaka kwiyibagiza igishyika bafite, bibagiraho ingaruka mbi, kuko bituma ibiro byabo byiyongera cyane kandi batabitegenyaga.

Bitandukanye n’abagabo, kuko bo iyo bafite ibibazo bibatera igishyika batabasha kurya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages