Ni uburyo buzajya bukoreshwa ku buryo mu gihe hari uwavumbuye ko iyo ‘microbe’ yavumbuwe, igisirikare cya Amerika kizajya gihita kibimenya.
Ni microbes zizakorwa ku buryo zihabwa n’utuntu dutanga amakuru ku ngabo za Amerika, mu gihe hagira uzivumbura akazica bahite bamenya ko yafashwe.
Uyu mushinga wiswe Tellus uzabanza gusuzumanwa ubushishozi ku buryo microbes zizakoranwa ubushobozi bwo kutabonwa n’ibyuma bipima za microbes, kuziha ububasha bwo kubaho igihe kirekire mu gace bazoherejemo n’ibindi.
Izi microbes kandi zizakorwa mu buryo zibasha gukoreshwa n’umuriro uturuka ku mirasire y’izuba aho kuba amashanyarazi asanzwe.
Mu gihe aho iyo microbe yoherejwe ibonye ikintu kidasanzwe, izajya ihita yoherereza amakuru ingabo za Amerika kandi bikorwe mu buryo umwanzi atamenya ko hari ikintu kidasanzwe kibaye, nkuko ikinyamakuru Popular Mechanics cyabitangaje.
Uyu mushinga biteganyijwe ko waba watangiye kujya mu bikorwa mu myaka ibiri n’igice iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!