00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisobanuro cy’icyaha cy“Ubusambanyi”, n’uko gihanwa n’amategeko y’u Rwanda

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 November 2014 saa 03:58
Yasuwe :

Ubusambanyi bukunze kuvugwaho byinshi, mu buryo bunyuranye, bamwe bagashidikanya ku gihe gikorerwa n’ugikora, ariko igitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda gikuraho urujijo, iri jambo rihabwa igisobanuro nyacyo kikagena n’amategeko ahana uwasambanye.
Muri iki gice twageneye gusobanurira abasomyi ba IGIHE amwe mu mategeko akunze kwibazwaho byinshi, twahisemo kwibanda kuri iyi ngingo ’”ubusambanyi” ivugwa mu mutwe wa 8, w’ibyaha bikorerwa umuryango.
Muri sosiyete zitandukanye, mu madini , (…)

Ubusambanyi bukunze kuvugwaho byinshi, mu buryo bunyuranye, bamwe bagashidikanya ku gihe gikorerwa n’ugikora, ariko igitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda gikuraho urujijo, iri jambo rihabwa igisobanuro nyacyo kikagena n’amategeko ahana uwasambanye.

Muri iki gice twageneye gusobanurira abasomyi ba IGIHE amwe mu mategeko akunze kwibazwaho byinshi, twahisemo kwibanda kuri iyi ngingo ’”ubusambanyi” ivugwa mu mutwe wa 8, w’ibyaha bikorerwa umuryango.

Muri sosiyete zitandukanye, mu madini , imico n’ibindi bitandukanye, ubusambanyi ni icyaha, n’ubwo imihanirwe yacyo itandukanye.

Mu Rwanda, itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, ku ngingo ya 244 y’umutwe twavuze haruguru, ubusambanyi buhabwa igisobanuro cy’uko ari “Imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko, akayikorana n’uwo batashyingiranywe.”

Ku ngingo ya 245, havugwamo ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Hongerwaho ko ibihano biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari na byo bihanishwa uwo basambanye.

Ingingo ya 249 isobanura ko ikurikiranwa ry’icyaha cy’ubusambanyi n’icy’ubushoreke ridashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we.

Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Uwahemukiwe ashobora kandi gusaba guhagarika irangiza ry’urubanza rwabaye ndakuka mu nyungu z’umuryango.

Iryo hagarika ry’ikurikirana ry’urubanza cyangwa ry’irangiza ryarwo rireba n’uwakoranye icyaha n’uregwa.

Ingingo ya 246 ivuga ibifitanye isano n’iki cyaha, ikavuga ku gihano cy’umuntu ushyingirwa bwa kabiri hatabanje guseswa isezerano ry’ubushyingiranywe rya mbere, aho igira iti:

Umuntu wese:

1° ushyingiranwa n’undi amasezerano y’ubushyingiranywe ya mbere agifite agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano;

2° wemera gushyingiranwa n’undi azi ko asanganywe isezerano ry’ubushyingiranywe cyangwa undi wese uri mu muhango w’ubushyingiranywe agahisha amakuru y’ubushyingiranywe bwa mbere butasheshwe, ahanishwa ibihano bivugwa mu gace ka mbere k’iki gika;

3° utanga ibyangombwa cyangwa wakira amasezerano y’ubushyingiranywe azi neza ko hari andi atari yaseswa, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5).

Ingingo ya 247 yo itanga igisobanuro cy’ijambo ubushoreke, ivuga ko ari imibanire nk’umugabo n’umugore ku buryo buhoraho ku bantu batashyingiranywe, umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe.

Ku gihano cy’ukoze icyaha cy’ubushoreke, ingingo ya 248 ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubushoreke, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages