00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisobanuro cy’inzoka yizungurije ku nkongoro kikaba ikirango cya farumasi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 16 May 2015 saa 09:23
Yasuwe :

Kuva mu 1964, APA (American Pharmaceutical Association), ishyirahamwe rihuza abahanga mu by’imiti n’abafite aho bahurira na yo bose muri Amerika, ryemeje ikoreshwa ry’inzoka izengurutse igikombe nk’ikimenyetso cya Farumasi.

Aesculapius (soma Esikalapiyusi) umuhungu wa Apollo akaba umwuzukuru wa Zeus (Zewusi) yari imana y’ubuvuzi no gukiza.

Ikirango cye cyari inkongoro irimo umuti, cyane ko muri icyo gihe bakoreshaga imiti y’ibyatsi mu Bugereki. Apollo yaje kubona ko umuhungu we ashobora kuzagira abantu abadapfa (immortals) akoresheje ubumana bwe, maze aramuca.

Urubuga rwa pharmacy.arizona dukesha iyi nkuru ruvuga ko Aesclapius yaje kubyara umukobwa witwa Hygeia (soma hayijeya); ikigirwamanakazi cy’ ubuzima (goddess of health), we akarangwa n’inzoka yizungurije ku kaboko kamwe akandi gafashe igikombe.

Mu guhuza ibyo birango rero ni ho hakomotse iki kirango cy’inzoka yizungurije ku nkongoro, cyitwa igikombe cya “Hygeia” (bowl of Hygeia). Kuva icyo gihe igikombe gisobanuye umuti naho inzoka igasobanura ubuvuzi.

Ntawabura kuvuga ko iki atari cyo kirango cyonyine kiranga Farumasi kuko aho ubukirisitu buziye, hatangiye gukoreshwa n’umusaraba w’icyatsi (green cross). Iri bara ry’icyatsi kibisi risobanura ubuzima kuko n’imiti myinshi ituruka mu byatsi.

Eric Nshimyumukiza, Umuhanga mu by’imiti yatangarije IGIHE ko atari ihame ko ikirango cya Farumasi kiba ari inzoka y’icyatsi izengurutse igikombe, ko ahubwo hakoreshwa ibirango bitandukanye.

Bimwe muri byo ni amafoto y’imiti, agakombe karimo akayiko, n’ibindi bitandukanye bishobora kumenyesha abantu ko ahantu runaka hacururizwa imiti.

Ariko kandi ngo hari n’abakoresha biriya birango byavuzwe haruguru, by’inzoka cyangwa umusaraba uri mu ibara ry’icyatsi, ariko ngo gukoresha ibara ry’umutuku si byo kuko ibara ry’umusaraba w’umutuku ari ikirango cy’umuryango utabara imbabare Croix Rouge.

Mukande hano murebe ibisobanuro mu mashusho:

Emma-Marie Umurerwa
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages