Chloe Bridgewater yoherereje ubuyobozi bwa Google, ibaruwa yandikishije intoki asaba akazi muri iki kigo gikomeye, aho yanagaragaje ko afite ubumenyi mu bijyanye na mudasobwa.
Mu ibaruwa yatangajwe mu kinyamakuru Business Insider, yasobanuye ko azi gukoresha Tablet, gukoresha robot mu mikino ya mudasobwa, koga, kwandika, gusoma no guteranya.
Ati “Papa yambwiye ko ninkomeza kwitwara neza no kwiga ibintu byinshi, umunsi umwe nzabasha kubona akazi muri Google.”
Uyu mwana wanditse avuga ko abarimu bamwigisha bahora babwira se na nyina ko ari umuhanga, yagaragaje ko nubwo atazi igisobanuro cy’ibaruwa isaba akazi, yizeye neza ko azahabwa igisubizo.
Ati “Murakoze gusoma ibaruwa yanjye, nohereje ibaruwa imwe mu buzima ndetse iyo yari igenewe umugabo uha impano abana kuri Noheli (Father Christmas/ père Noёl).”
Chloe yaje gutungurwa no kwakira igisubizo kivuye muri Google cyanditswe n’Umuyobozi wayo mukuru, Sundar Pichai wamubwiye ko nakomeza gukora cyane azagera ku byo yifuza byose.
Ati “Ndatekereza ko nukomeza gukora cyane no gukurikira inzozi zawe, uzagera kubyo washyize mu mutwe wawe byose, uhereye ku gukora muri Google no kujya koga mu mikino ya Olempiki. Ntegereje kwakira ibaruwa yawe isaba akazi, igihe uzaba urangije ibijyanye n’amashuri.”
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa LinkedIn se wa Chloe, Andy Bridgewater yavuze ko igisubizo cy’umuyobozi wa Google cyasubije uyu mwana icyizere yari yaratakaje nyuma y’impanuka y’imodoka yagize mu myaka yashize ndetse ubu akaba ari kwiga cyane kugira ngo azakorere iki kigo.



Ibitekerezo 0