Usibye kuba gikungahaye ku ntungamubiri igisura kinavura indwara nyinshi.
Amazi ava mu mababi yacyo ni umuti uvura indwara zitandukanye, mu gihe amababi yacyo na yo ari imboga zuzuye intungamubiri, ndetse ngo gishobora no gukorwamo umutobe.
Urubuga rwa Doctissimo dukesha iyi nkuru rwatangaje ko igisura kivura rubagimpande, indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, izifata mu myanya myibarukiro n’izindi.
Abahanga kandi bavuga ko ari umuti uvura urwagashya, diyabete, igifu n’agasabo k’indurwe, ndetse ngo kivura indwara z’uruhu nyinshi kandi cyongera amashereka.
Mu ntungamubiri gikungahayeho bavugamo vitamin C, A, imyunyungugu, hamwe na potassium. Bavuga kandi ko gikungahaye kuri Magnesium, calcium na Silisiumu zitera amagufa gukomera.
Ni byiza ko igisura gisarurwa kikiri gitoto hirindwa ko ibibabi byacyo bikomera bigatuma gisharira no kurinda ko cyababa umuntu kandi ni ngombwa kwambara ibikingira intoki (gant) hirindwa ingaruka zose cyatera ku mubiri.
Ubushakashatsi bwakozwe, bukanemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima,OMS, bugaragaza ko igisura gituma umuntu abasha kwihagarika neza kigatuma n’imyanda isohoka neza mu ngingo.



















TANGA IGITEKEREZO