Ku wa Gatatu, nibwo hasakajwe amafoto y’igitabo ku rubuga rwa Amazon cyitwa ‘The Shooting of Charlie Kirk’ kigaruka ku iyicwa rya Charlie Kirk.
Benshi mu bakoresha urubuga rwa X bahise batangira kugaragaza uburakari nyuma yo kubona ko icyo gitabo cyasohotse ku wa 9 Nazeri 2025, umunsi ubanziriza uwo Charlie yiciweho. Byatumye benshi bakeka ko iyicwa rye ryari ryateguwe.
Umuvugizi wa Amazon, mu kiganiro yagiranye na Daily Mail, yemeje ko iki gitabo cyashyizwe ku rubuga ku itariki 10 Nzeri, mu masaha y’umugoroba, avuga ko itariki yari iriho (9 Nzeri 2025) atari yo kubera ikosa rya tekiniki ryabayeho.
Yagize ati “Kubera ikibazo cya tekiniki, itariki y’igitabo cyasohotse yagaragaye ku rubuga ntabwo ari yo, kandi turasaba imbabazi ku bw’urujijo byateje.”
Iki gitabo cyagaragazaga ko cyanditswe n’uwitwa Anastasia J Casey, gusa Daily Mail ntiyabashije kubona amakuru y’umwanditsi usanzwe usohora ibitabo witwa gutyo.
Urubuga rwa bookscouter rwo rwatangaje ko ‘The Shooting of Charlie Kirk’, ari cyo gitabo cyonyine cyanditswe n’uwo mwanditsi, ibi bikaba byaratumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bakeka ko cyanditswe vuba hifashishijwe ubwenge buhangano (AI) n’umuntu wihishe inyuma y’iryo zina kugira ngo yungukire ku rupfu rwa Kirk.
Kugeza ubu, Amazon yemera ko ibitabo byanditswe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) bigurishwa ku rubuga rwayo, ariko yashyizeho amategeko agamije kurengera abanditsi, abacuruzi n’abaguzi.
Kirk wari ufite imyaka 31 yishwe arashwe ubwo yatangaga ikiganiro ku banyeshuri bo muri Kaminuza ya Utah Valley ku wa 10 Nzeri 2025.
Ku wa Gatanu, nibwo Perezida Trump yatangaje ko Tyler Robinson w’Imyaka 22 ukekwaho kwica Charlie Kirk yatawe muri yombi. Mu byaha akurikiranyweho birimo ubwicanyi bukomeye, kurasa umuntu bikamukomeretsa bikomeye no kubangamira ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!