Iki giti cy’umuvumu munini cyari gifite umwanya udasanzwe mu mateka y’u Bwongereza, kuko cyahuzwaga na Robin Hood, umusore uvugwa mu migani nk’uwabaruraga abakire agafasha abakene. Nubwo amateka nyayo ya Robin Hood atavugwaho rumwe, Major Oak yari yarabaye ikimenyetso cy’ishyamba rya Sherwood n’umurage w’u Bwongereza.
Abahanga bavuga ko iki giti cyari gifite hagati y’imyaka 800 na 1000. Cyapimaga toni zigera kuri 23, kikagira umubyimba wa metero 11. Ku bantu benshi basuraga ishyamba rya Sherwood, kukireba byari nko guhura n’igice cy’amateka cyarokotse ibinyejana byinshi.
Icyakora, mu mpeshyi ya 2026, inzego zita ku bidukikije mu Bwongereza zatangaje ko iki giti gishobora kuba cyarumye imizi, nyuma yo kubona ko nta mababi mashya kimera.
Byavuzwe ko imyaka itanu ishize yaranzwe n’izuba rikabije n’amapfa, by’umwihariko ubushyuhe bwageze kuri dogere 40 mu Bwongereza mu 2022, byagize uruhare rukomeye mu kucyica.
Si amapfa gusa yacyishe. Kuba cyari igiti gikurura ba mukerarugendo benshi na byo byatumye gipfa. Abantu benshi baracyegeraga, bakacyicara munsi cyangwa bakacyifotorezaho, bituma ubutaka bugikikije bukomera cyane, ku buryo imizi yacyo itabashaga kubona amazi n’umwuka bihagije.
Kuva mu 1908, cyashyizweho iminyururu, ibyuma n’ibindi bikoresho byo kugifata kugira ngo amashami yacyo atagwa.
Abahanga bavuga ko ibyo bikoresho na byo bishobora kuba byaracyangije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!