00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitsina cye cyatumye Polisi imukekaho kwitwaza intwaro

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 15 January 2016 saa 12:13
Yasuwe :

Ubwo yari mu gikorwa cyo gusaka intwaro,Polisi yo mu majyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yibeshye ku gitsina cy’umugabo imukekaho kwitwaza intwaro.

Ubwo abapolisi bamusakaga, kubera kutamushira amakenga bamusabye gukuramo imyenda yo hejuru n’inkweto nk’uko bigaragazwa n’amashusho Daily Mail yashyize ahagaragara.

Umupolisi umwe yamukoze ku mufuka w’ipantalo ibimoso maze yumva akoze ku kintu kinini yikanga ko ari intwaro yitwaje, nyamara yari amukoze ku gitsina.

Umupolisi yakomeje gufata kuri icyo kintu atashiraga amakenga, nyuma aza kumva ko atari intwaro ahubwo ari igitsina cy’uyu mugabo wasakwaga.

Ibyamubayeho byose, kumukanda igitsina cyitiranijwe n’intwaro, uyu mugabo ntacyo yarenzagaho ahubwo yari yicecekeye areba ibyo bakora.

Umupolisi yakomeje gukora ku gitsina cy'uyu mugabo akeka ko ari intwaro yahishe
Polisi yaje gusanga yibeshye ku gitsina cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages