Iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yubatse i Ruhande kwa Mpandahande ibitse urwibutso rw’iteka kuri benshi mu ntiti zayinyuzemo mu myaka irenga 50 ishize buri wese mu cyiciro cye.
Intiti zarerewe muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [yakundaga kwitwa UNR mu mpine z’Igifaransa] mu myaka yo hambere bigabaga mu byiciro bakiyita amazina arimo aba salauds, aba conards n’andi yamamaye.
Muri iri shuri kandi hari uduce tw’amateka tugaruka mu mitwe y’abenshi bahanyuze harimo nka bâtiment central[iyi buri wese yayifotorezagaho akihagera na nyuma yo gusoza amasomo], Audi Levesque[izina ry’Umunya-Canada wayoboye iri shuri bwa mbere], amacumbi afite amazina yihariye nka Vuba, Rinda, Misereole, Cambodge, Nyarutarama, Titanic, Vietnam n’ahandi.
Abize i Ruhande kandi harimo abafatiraga ifunguro muri Restaurant ya Kaminuza mu nyubako bahaye amazina atangaje nk’Ikiyanja[icya 1 n’icya 2], Ikidoge, Igikonari[abiyitaga aba conards benshi niho bisanzuraga igihe cyo gukora ku munwa] n’utundi duce twasigaye mu mitwe y’abenshi bize muri iri shuri.
Abanyeshuri bacumbikaga hanze ya kaminuza bibuka cyane uduce twa Tumba, Rango, Mukoni[habaga akabari kamamaye cyane Ijuru rya Kamonyi], Cyarwa, Ngozi, Madina, mu Ruhengeri, mu Cyarabu n’ahandi. Muri iyi nkuru, IGIHE irakwereka amafoto y’urwibutso n’ibihe by’ingenzi bizwi cyane mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ahafatwaga nk’igicumbi cy’intiti.
Imaze imyaka 53 ishinzwe…
Yafunguye imiryango ku cyumweru, 3 Ugushyingo 1963 itangijwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’U Rwanda n’umuryango w’Abafurere b’ Abadominikani bo mu ntara ya Quebec ho muri Canada. Itangirana abanyeshuri 51 n’abarimu 16 mu mashami atatu: ari yo ishami ry’ubuganga, iry’imibanire rusange ndetse n’iryo guhugura abarimu.
Frère Lévesque ni nawe kandi waje kwitirirwa kimwe mu byumba binini bigize inyubako Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatangiriyemo Levesque cg Audi Levesque.
Kuva yashingwa mu 1963 kugeza mu w’ 1993, UNR nkuko yakunzwe kwitwa mu mpine z’Igifaransa, yari imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 1,962.
Nubwo yakomeje kugira iterambere mu bice bitandukanye kuva yashingwa, iterambere ry’iyi Kaminuza yakunze kwitwa imwe rukumbi, kubera ukuntu yabayeho ari imwe mu myaka irenga 30, ryagaragaye cyane cyane hagati y’umwaka wa 1995-2013; kuko muri iyi myaka 18 yari imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga ibihumbi 18(18,000) mu mashami no mu byiciro bitandukanye.
Yari ifite amashami atatu Rusizi, Kigali na Huye ari nayo yakunze kumenyekana cyane nko “ku gicumbi cy’ubwenge” mu mujyi w’intiti.
Iyo iba ikiriho, tariki ya 2 Ugushyingo 2016, hari kwizihizwa imyaka 53 ishize Kaminuza Nkuru y’U Rwanda ibayeho. Gusa magingo aya, Kaminuza Nkuru y’U Rwanda ntikiriho cg ntikibaho, kuko yahindutse rimwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda, ikaba isigaye yitwa “Ishuri rikuru ry’indimi, ubuhanzi n’ubumenyamuntu” (college of Arts and Social Sciences). Ku wa 15 Ukwakira 2013, yahawe Umuyobozi mushya ari we Usta Kaitesi.
Abakobwa b'abasirimu ni hano bariraga Ice CreamIyi quartier iri munsi ya Hotel Credo yitwa RuhengeriIyi nyubako yahoze ikoreramo Campus Driving SchoolMbere y'umwaka wa 2012 mu nyubako ya Uwariraye [benshi bitaga Warry] habaga restaurant ihenze cyane yishyuzaga 36,000frw ku kweziMbere y'umwaka wa 2012 aya macumbi ari hafi yo kwa Uwariraye yacumbikagamo abakobwa biganjemo Abarundi. Aya yarahendaga cyane…Unyujije amaso hejuru ya Restaurant La MacrobiotiqueIyi restaurant yatekaga ibiryo bitagira amavutaIkibuga cyigishirizwagamo imodoka ku banyeshuri….Mu myaka yashize watahanaga diplome na permisAbaheruka i Ruhande mbere y'umwaka wa 2011 uru rusengero ntibaruziInyubako izwi nka Mamba iri aho ruguruHotel Barthos ya SebukangaUmanutse uwo muhanda, hepfo gato ni ku Mukoni, ukazamuka ugana i Tumba-Rango….Uyu muhanda umanuka werekeza i Madina, agace kacumbitsemo benshi mu banyamakuru bamenyekanye kuri SalusInyubako izwi nka Koica yatashywe nyuma ya 2010Izi modoka zahoze ziparika ahaKiriya kigega ngo hari umwe mu bayobozi bakomeye wahize, yagihagaze hejuru ahuruza abanyeshuri ababeshya ko agiye kwiyahuraAuditorium ya Kaminuza y'u Rwanda i HuyeAya matafari ashashe muri iyi mbuga amaze imyaka mirongo kandi aracyakomeyeIbiro by'Umuyobozi wa KaminuzaIyo habaga ibitaramo cyangwa imipira y'i Burayi wasangaga hano hanze hari umubyigano ukomeyeAka karyango gato ni ko kinjiriragamo abahanzi….Ku munsi w'igitaramo wasangaga abafana bicaye hanze bashaka kureba abahanziLaboratoires z'abigaga iby'ubwubatsi muri Campus ya HuyeUmuhanda ugana kuri stade ya KaminuzaAbiga mu ishami rya Siyansi aha barahazi cyaneIzi nyubako ziganjemo izo hambereInyubako nyinshi ziri mu bitiMu ishyamba rya Arboretum habamo inyamaswa zitandukanye, urwo ni uruyongoyongoIri shyamba ribamo ibiti by'ubwoko bwinshiKuri stade ya kaminuza…Aka kabari wasangaga kuzuye muri weekend cyane cyane iyo buruse yabaga yatanzweNi bake bataraye ijoro imbere y'aka kazu bategereje abakozi ba Ecobank ngo babahe buruseMuri gymnaseIbibuga bya basketball wagira ngo Airtel yarabiranguyeIbiro bya restaurant ya kaminuza…! Uwafashe igifu [izina bitaga ikarita ya restaurant] wese azi iyi nyubakoRestaurant yitwa IkiyanjaIbiro by'umuryango w'abanyeshuri….Kera niho hakoreraga AGEUNR yaje guhinduka NURSU n'andi mazina anyuranyeIbiro by'umugabo witwaga Masekeri ni hano byabaga. Lisiti z'abemerewe gufata buruse ni aho zamanikwaga kenshiWerekeza muri batiment centralUhagaze iruhande ya Batiment Central uba witegeye Umusozi wa Huye nezaHakurya aho ni kuri Katedarali ya ButareMuri batiment central rwagatiAudi Levesque ni iyo nyubako yereranaImbere muri Audi RevesqueHakurya aho ni i TumbaRimwe mu mashuri Bull Dogg yakundaga kwigiramo mu mwaka wa 2009 akiri muri kaminuzaMu ishuri Bull Dogg yakundaga cyaneMuri 2008 na 2009 iyi mashini wasangaga iriho ikivunge cy'abanyeshuri bashaka internetIcumbi ry'abakobwa rya VietnamIshuri ry'itangazamakuru ni hano ryigiraga hambereRestaurant Ikiyanja cya KabiriRestaurant IgikonariImbere aho aba conards bakundaga kuriraRestaurant IkidogeIcumbi rya MisereoleAba bagore bameseraga 2000frw ku kwezi mbere ya 2010 ariko ubu bageze ku bihumbi bineMbere ya 2010 aya macumbi yakodeshwaga ibihumbi 60 ku mwaka none ubu ni 120,000frwIcumbi ryitwa CambodgeIcumbi ryitwa NyarutaramaIri cumbi ryitwa TitanicMunsi ya Titanic haba ishyamba ricumbikiye inkende, ku manywa ziba zikinaInkende ni inyamahoroIyo uyihaye umugati cyangwa umuneke irawucakira ubundi ikawutapfunaIgipangu Mike Karangwa, Ally Soudy na Tonton Moses bacumbikagamo i MadinaMurumuna wa Stromae yacumbikaga muri iki gipangu cyitwaga Half LandonPlatini wo muri Dream Boyz yacumbikaga i Madina muri uyu muryango wa mbereAbacumbitse i Madina bibuka cyane 'Corridor de la tentation'I Madina kwa MusaIgipangu cyacumbitsemo benshi mu banyamakuruIsheja Sandrine yacumbikaga muri uyu muryango….Madina VIPIyi yahoze ikoreramo Restaurant yari izwi cyane ya IlluminatioHenri Jado yacumbikaga aho hepfoIyi etage yitwaga Kabul [Umujyi uzwi muri Afghanistan] nta mashanyarazi abamo…Mbere ye 2010 hakodeshwaga ibihumbi 20 ku mwakaUrban Boyz bakundaga kuba hano mu Cyarabu, ubu harasenywe ngo havugururweMu Cyarabu habaga amacumbi ashaje cyaneUmuhanda uva mu Cyarabu ugana mu mujyi rwagati waravuguruwe biryoheye ijishoIyi hoteli yafunze imiryangoMuri iyi hoteli habaga akabyiniro kamamaye cyane ka MelotwistIyo buruse yabaga yatanzwe hano baracuruzaga bukarinda bucya. Ubu begetseho urugi
Ibitekerezo 0