00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikanzu yateranyije umukobwa na nyina witegura ubukwe afite imyaka 60

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 30 May 2026 saa 04:44
Yasuwe :

Umugore w’imyaka 60 yabwiye umukobwa we ko azambara ikanzu nk’iyo yamuguriye ku bukwe bwe, biramurakaza cyane yisunga imbuga nkoranyambaga ngo bamugire inama.

Uyu mubyeyi witegura ubukwe yavuze ko mu 2025 umukobwa we yashyingiwe, ariko bakaba baragiye kugura ikanzu azambara mbere y’umwaka.

Ati “ Twahisemo ikanzu nziza y’ubururu yari imubereye. Ni njye wayishyuhe icyo gihe hamwe n’agatimba kayo, icyo gihe byansabye no kugurisha imikufi yanjye kugira ngo nyimugurire, yari aberewe.[...] umucuruzi yambwiye ko hari indi kanzu y’ubururu iri kugurishwa make, kuko nta baguzi ifite, nyihitamo kuko nanjye nateganyaga ubukwe, ariko ari ibanga kugira ngo bidahungabanya umukobwa wanjye, wari ugeze kure imyiteguro.”

Uyu mugore akomeza avuga ko yakuruwe n’igiciro gito cyayo. Ati “Sinari nkeneye iby’agatimba, kuko ndi mu myaka 60, urumva ko atari ngombwa kwambara ibyuzuye nk’umugeni. Mu cyumweru gishize, ni bwo nabwiye umukobwa wanjye ko naguze ikanzu y’ubururu nzakoresha mu bukwe bwanjye. Natangajwe no kuba yaransubije ko adashaka ko nzambara ikanzu isa nk’iyo yambaye.”

Uyu mugore wisunze imbuga nkoranyambaga ngo agirwe inama, byarangiye avuye ku izima, ati “Mwakoze cyane ku butumwa bwanyu, gusa n’ubundi bisa nk’aho ntazambara ikanzu y’ubururu, byaramubabaje, kandi byakwangiza umubano n’umukobwa wanjye.”

Ikanzu y'ubukwe yateranyije umukobwa na nyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages