00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikinyuranyo kinini cy’ubukure hagati y’abashakanye gishobora gutuma batanyurwa n’ubuzima bw’urugo

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 16 August 2017 saa 06:56
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwerekanye ko nyuma y’imyaka kuva kuri itandatu kugeza ku10 , abantu bashakanye barutana cyane baba batakinyurwa kimwe mu gikorwa cyo gutera akabariro no mu buzima busanzwe.

Nubwo abantu benshi bavuga ko ikibazo cy’imyaka ntacyo kivuze ku bakundana bagaha agaciro urukundo, byagaragajwe ko imyaka igira uruhare mu kuryoherwa no kutaryoherwa n’ubuzima ku bashakanye barutana cyane.

Ibyo byemejwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Deakin muri Australia no muri Kaminuza ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ubushakashatsi bwakozwe imyaka 13 bukorerwa ku bantu 7682 bose bubatse ingo, bigaragara ko ku bashakanye bamwe bafite imyaka mikeya haba ku bagabo cyangwa ku bagore ngo banyurwa mu myaka ya mbere yo gushakana kwabo.

Uko bagenda batindana ni ukuvuga guhera ku myaka itandatu kuzamura ngo kwishimana no kuryoherwa kwabo mu buzima babayemo kugenda kugabanuka.

Terra McKinnish umwe mu bakoze ubushakashatsi yagaragaje ko ku bantu bakuze cyane usanga bagorwa no gufata ibyemezo cyangwa kugendana n’ibigezweho mu buzima.

Ati " Twasuzumye uko abashakanye bitwara mu gihe bagezweho n’ikintu kitari cyiza cyangwa igihe ubukungu bwabo butameze neza. Byatweretse ko igihe abashakanye barutana cyane kunyurwa kwabo kugenda kugabanuka bitewe n’ibyo bibazo baba bahuye na byo.”

Abantu bavuga ko nibura ikinyuranyo cy’imyaka itanu aricyo cyiza nk’uko Shannon Tebb ubwo yabazwaga na Global News yabitangaje, gusa ubu bushakashatsi bwo bugaragaza ko intera y’imyaka iri hagati y’abashakanye ibagiraho ingaruka mu myanzuro bafata no kwishimana kwabo.

Sanele Masilela, umwana w'imyaka 8 washyingiranywe na Helen Shabangu,umugore w'imyaka 61 muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages