Iki kirwa kidatuwe giherereye mu Birwa bya Echinades. Bwa mbere kigenerwa agaciro hari mu mpera za 2021, cyamunara yacyo ya mbere ishyirwa muri Nyakanga 2022. Icyo gihe cyahawe agiciro ka miliyoni 8 z’Amayero.
Nyuma y’imyaka ine, ubu iki kirwa kiri kubarirwa ibihumbi 247 by’Amayero; igiciro kingana n’icy’inzu yo kubamo mu Mujyi wa Kigali.
Uku kugabanyuka mu gaciro k’iki kirwa, kwatewe n’amategeko akomeye arengera ibidukikije, kuko cyagenwe nk’agace kahariwe amashyamba n’ahantu ho kubungabungwa.
Aya mategeko abuza ko habaho imishinga minini y’ubwubatsi bw’inzu n’imitungo itimukanwa mu bice nk’ibyo.
Kugeza ubu, kuri iki kirwa hasangwa inyubako nke zitagituwemo zirimo inzu nto, urusengero ruto n’ikigega cy’amazi. Inyubako nto n’ibikorwa by’ubuhinzi nibyo byemewe gusa kuhakorerwa.
Ikindi ni uko uzegukana iki kirwa kitazamwegurirwa burundu, ahubwo azahabwa amasezerano yo kugikodesha igihe kirekire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!