Kwiyuhagira ni igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi, ariko se wari uzi ko koga amazi ashyushye cyane bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwawe?
Inzobere mu buzima bw’imiyoboro y’amaraso mu Budage, Dr Max Maddahali, asobanura ko amazi ashyushye cyane ashobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu akavuga ko ari ngombwa kwitondera ubushyuhe bw’amazi yo kwiyuhagira.
Agira ati" kwiyuhagira n’amazi ashyushye cyane bishobora gutera kugabanyuka gukabije k’umuvuduko w’amaraso, bigatuma umuntu agira ikizengerera cyangwa yikubita hasi, bikaba byateza ibibazo bikomeye ndetse n’urupfu."
Dr Max asobanura ko kwiyuhagira amazi ashyushye cyane, bituma imitsi y’amaraso yaguka mu ruhu, bikaba byatera umuntu kugira isereri no kugwa igihumure nk’igihe ari mu bwiherero n’ahandi hantu hatandukanye.
Kubera izo mpamvu, inzobere zitanga inama yo kugabanya ubushyuhe bw’amazi igihe wumva isereri, cyangwa gushyiraho igikoresho kigufasha kugabanya gukoresha amazi ashyushye cyane.
Dr Max asobanura ko uretse kugira isereri no kugwa igihumure, amazi ashyushye cyane ashobora no kugira ingaruka mbi ku ruhu no ku misatsi.
Ati” Hari amavuta karemano ari ku ruhu rwawe arufasha koroha no kumera neza, amazi ashyushye cyane ashobora kuyakuraho burundu, bigatuma uruhu rwumagara. Nanone kandi, yangiza umusatsi kuko akuraho amavuta awurinda, bigatuma umusatsi woroha ugatakaza ubudahangarwa bwo kwihanganira ibiwangiza.”
Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko amazi ashyushye cyane ashobora kugabanya ubudahangarwa bw’umubiri bwo kurwanya virusi na bacteries zitera indwara, kuko akuraho bacteries nziza ziba ku ruhu zigira uruhare mu kurinda umubiri.
Abahanga bemeza ko gukuraho izo bacteries bishobora gutuma ubudahangarwa bw’umubiri budakora uko bikwiye, bikagabanya ubushobozi bwawo bwo kurwanya virusi ndetse n’indwara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!