Ubu bushakashatsi bwiswe “ Beyond Fake News” bugamije guhashya amakuru y'ibinyoma, buvuga ko ikwirakwira ry'amakuru y'ibinyoma rishobora no gushyira mu kaga amakuru mpamo kubera ko amakuru y'ibinyoma atuma rubanda itera icyizere amakuru y'ukuri.

Mu gusesengura ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga WhatsApp na Facebook, ndetse no kubaza amatsinda y'abantu bo muri Nigeria, Kenya no mu Buhinde, aba bashakashatsi bagaragaza ibitera amakuru y'ibinyoma.

Ubwo BBC yaganiraga n'amatsinda y'abantu bo muri Nigeria no muri Kenya, yasanze benshi bakabiriza ubushobozi bwabo bwo gutahura amakuru y'ibinyoma.

Itsinda ry'abashakashatsi basanze imbamutima ari zo zigenga abantu iyo bari mu guhanahana amakuru. Umwe mu bakoreweho ubushakashatsi wo muri Nigeria yagize ati "Nyuma yo kureba amakuru, yankoze ku mutima, rero nagombaga kuyasangiza abandi.".

Nigeria na Kenya bifite ibipimo biri hasi ku bijyanye no gusobanukirwa amakuru yo ku mbuga za interinet, aho usanga urubuga nka Facebook rushobora gufatwa nka interineti ya bamwe ndetse ibintu byose birushyizweho bishobora gufatwa nk'ukuri.

Ariko abaturage bo muri Nigeria no muri Kenya, bitwara neza kurusha abo mu Buhinde ku bijyanye no kwigenzurira ubwabo niba inkuru iteje urujijo yaba ari ukuri, aho babikora bifashishije ibintu bitandukanye nk'imbuga zo gushakisha nka Google cyangwa bakazigenzura babaza abandi bantu baziranye.

Kuba uwa mbere ugejeje inkuru ku bo muri mu itsinda rimwe, kwereka abandi ko utacikanwe uzi aho ibintu bigeze cyangwa gutangiza ikiganiro, bituma abakoresha imbuga nkoranyambaga bumva bamerewe neza. Bituma hari rimwe na rimwe hari n’abihutira gukwirakwiza amakuru batazi niba ari ukuri.

Abashakashatsi basesenguye ibitangazwa ku mbuga zo muri Afurika bavuga ko ubutekamutwe mu bijyanye n'akazi n'amafaranga ari aho bikunze gusangwa. Nko muri Nigeria, aho 19% by'abaturage nta kazi bafite, ubutekamutwe bujyanye n'akazi bwihariye ikigero cya 6.2% cy'inkuru z'ibinyoma zo kuri WhatsApp.

Hafi 3% by'inkuru z'ibinyoma zikwirakwizwa kuri WhatsApp zijyanye n'iterabwoba n'igisirikare – bihuye neza n'ibirimo guhangayika kw'abaturage kujyanye n'umutekano mucye n'urujijo bitewe n'imitwe y'inyeshyamba igendera ku mahame akaze y'idini ya kisilamu.

Ubutekamutwe bushingiye ku mafaranga n'ikoranabuhanga bigira uruhare rungana na kimwe cya gatatu cy'amakuru y'ibinyoma akwirakwizwa mu biganiro byo kuri WhatsApp muri Kenya. Abashakashatsi bavuga ko iyobokamana ryihariye ikigero kiri hafi ya 8% by'amakuru y'ibinyoma.

Bakomeza bavuga ko amakuru yo kuri televiziyo bitoroshye gushyiramo ibinyoma kuko asaba "kugaragaza isura" y'ubara inkuru kandi agateruranwa uburyo burimo ubuhanga bugoye kwigana.

Bakomeza bagaragaza ko amakuru y’ibinyoma agira ingaruka ku bantu ku giti cyabo ku bukungu n’iterambere ry’ibihugu ndetse ngo ateza umwiryane n’amakimbirane tutibagiwe kudindiza demokarasi n’ibindi.