Aba biyemerera ko bafite ububasha n’ubushobozi bwo kuvumbura no kuvura indwara zananiranye mu mavuriro ya kizungu, umwuga wabo ntibawemeranyaho na Minisiteri y’ubuzima ndetse n’Ihuriro ry’Abavuzi gakondo kuko nta muti uzwi bavurisha keretse amasengesho n’imyemerere gusa.
Kajongi Jean Bosco ni umuvuzi gakondo uvuza ‘Abarangi’, mu murenge wa Kimironko ubimazemo imyaka irenga 20, asobanura ko Abarangi ari abamalayika b’imana, imbaraga ziva ku mana zaje ku Isi zije kuvura indwara zitabonerwa umuti mu mavuriro ya kizungu.
Mu myaka itanu ngo amaze kuvura abarenga 600, bazengurutse amavuriro menshi arimo n’ayo mu bihugu bikomeye nk’u Bwongereza, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi, ariko uburwayi bwabo bukananirana cyangwa ntibumenyekane kuko buba bukomoka ku marozi n’indi myuka mibi ya satani.
Yagize ati “Abarwayi iyo bageze ku mavuriro avuza abarangi, Umurangi arabasuzuma, akabasaba gutuza kuko avurira ku mutima, bivuze ko umurwayi agomba kubanza kumva no kwemera ko ubwo buvuzi buzamuvura.”
Ubu buvuzi biragoye kuba umurwayi yahita yakira niba buzamuvura kuko nta muti batanga. Abarangi bemeza ko bahawe impano n’Imana, bavuza kuririmba, kuvuza ingoma no kubyina byiyongeraho imbaraga z’Imana.
Bakemangwa gukorana n’imyuka mibi
Kenshi abarangi bagiye bavugwaho ibikorwa biteye ubwoba bakorera uwo bavura, bigatuma benshi bakeka ko bakorana n’imyuka mibi, ko bavurisha inzoka cyangwa andi madayimoni.
Sindayiheba Emmanuel yabwiye IGIHE ko yigeze kujya mu barangi ariko akabwirwa n’abandi bantu ko ugiyeyo atabavamo ngo bikunde kuko hari imbaraga mbi bakorana nazo zibazirika ntibabavemo.
Ati “Njyewe nagiyeyo nka kabiri, izo mbaraga mbi ntazo nabonye ariko abantu bakomeje kumbwira ko bizankukiramo imyuka mibi bakoresha ikangumana. Nahise mbihagarika.”
Kuri iyi ngingo Kajongi yemeza ko ari amazimwe kuko ntakindi Umurangi avurisha uretse imbaraga zihariye yahawe n’Imana. Avuga ko atakorana n’imyuka mibi kandi afite ubutumwa bwo kugamburuza imigambi mibi ya Satani.
Abarangi si idini
Abarangi ntabwo ari idini ni umwuga w’ubuvuzi gakondo udakoresha umuti runaka keretse imbaraga z’Imana. Kajongi avuga ko we ubusanzwe ari Umukristu Gatolika ubatirisha, agahesha amasezerano yose nk’abandi.
Ati “Si idini kuko hahurira abantu baturuka mu madini atandukanye baje kwivuza, twe turi ivuriro ntituri idini. Abamarayika nibo barangi kandi buri wese agomba kugira imyizerere ye mu idini ye.”
Akomeza asobanura impamvu hari abava mu yandi madini hari abakozi b’Imana basengera abantu bagakira indwara ariko bakajya mu barangi.
Yagize ati “Hari abamalayika bafite umurimo wo kuvura n’abafite uwo kwigisha ijambo ry’Imana, bariya bo mu matorero nabo bafite imbaraga zo kuba bavura ariko kubera ko atari wo murimo Imana yabageneye ntibakiza, bo Imana yabageneye kwigisha ijambo ry’Imana, bo baravanga bagashaka kwigisha no kuvura.”
Imikoranire na Leta
Umugore wa Kajongi, Byukusenge Marceline, asobanura ko iyo umurwayi agiyeyo agomba kuba yaragannye muganga afite impapuro zitangwa na muganga bigaragaza ko yagerageje kugana abaganga bemewe na leta bikananirana.
Agomba kandi kuba afite ibyangombwa nka mutuelle cyangwa ubundi bwishingizi bushobora kumurengera yagize nk’ikibazo cyavurirwa kwa muganga.
Ati “Iyo hari utugannye atarabanje kujya kwa muganga tumwoherezayo ako kanya. Turasaba ko n’amavuriro yajya atwoherereza abo yananiwe kubona indwara zabo malayika murangi akabarangira uko barwaye.”
Minisiteri y’Ubuzima ntibazi nk’abavuzi gakondo
Kugeza ubu mu Rwanda Abarangi nta buzima gatozi barabona kuko nta mategeko abagenga bagira. Minisiteri y’ubuzima yemera abavuzi gakondo bakoresha imiti ikomoka ku bimera, amatungo n’amabuye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick, yabwiye IGIHE ko Abarangi batabemera nk’abavuzi gakondo kuko n’Ihuriro ryabo ritabemera gutyo.
Ati “Abandi bavuzi gakondo ntabwo babemera nta nubwo babashyira ku rutonde rwabo, kuva rero batanemewe ku rwego rw’abavuzi gakondo, sinumva ukuntu Minisiteri y’ubuzima ariyo yabashyigikira kandi batemerewe no kwitwa abavuzi gakondo.”
Akomeza avuga ko ubuvuzi bwemewe ari ubushingiye ku gusuzuma hakamenyekana indwara umuntu akayivuza umuti runaka yabanje kupima indwara.
Ati “Bariya nta buryo bafite bapima umuntu, wagenera umuntu umuti w’amagambo utazi nicyo arwaye?”
Ku rundi ruhande ariko Abarangi bo bemeza ko basuzuma binyuze mu myizerere cyangwa mu myumvire yabo, bagahamagara malayika bamwereka uburwayi bw’umuntu, na we agasobanura ubwo burwayi.
Kuba nta miti batanga binemezwa n’abo bavuye. Mutsinzi w’imyaka 26 uturuka mu karere ka Kayonza umaze amezi atandatu mu barangi, yabwiye IGIHE ko bamuroze akazenguruka mu bitaro bya Kiziguro, Gahini, Kanombe, na CHUK bakabura indwara, ariko akavurirwa mu barangi.
Ati “Nta miti y’ibishaka bampaye, nta mihango ya gipagani bankoreyeho, ni amasengesho gusa bamvurishije.”
Mu Rwanda Abarangi barakora ndetse banakira abantu bo mu byiciro bitandukanye, inzego za leta zemera ko bakora ibikorwa byabo ariko mu buryo bw’amategeko ntibahabwe uruhushya rwo gukora ku mugaragaro.



















TANGA IGITEKEREZO