Magingo aya Isi ni wo Mubumbe rukumbi umuntu ahamya 100% ko ibinyabuzima byahatura neza, biturutse ku miterere kamere yawo, Izuba n’Ukwezi biwumurikira, n’aho ubarizwa mu Isanzure.
Gusa hashize imyaka ibarirwa mu binyejana abashakashatsi bakora amanywa n’ijoro, bagenzure niba mu Isanzure nta yindi mibumbe irimo ibinyabuzima byaturaho, ku buryo abantu bashobora kuyimukiraho mu gihe byaba ngombwa, baba bagiye guturayo cyangwa se gukorerayo ubukerarugendo.
Kugira ngo hemezwe niba ubuzima bushoboka ku Mubumbe runaka, harebwa cyane niba ubonekaho amazi, ingufu (z’urumuri cyangwa ibinyabutabire), n’ibishobora gutunga ibinyabuzima (nutrients).
Iyo ugendeye kuri ibyo, mu Isanzure hemezwa ko hari indi mibumbe wabisangaho.
Dirk Schulze-Makuch, umwarimu muri Kaminuza ya Washington State akaba n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Abashakashatsi bakoze inyigo ku mibumbe 4500, yagize ati “Tugomba kwitonda ntitugume guhera mu gushakisha Isi ya kabiri, kuko hashobora kuba hari indi mibumbe myiza cyane ku binyabuzima, kurusha iyi Si yacu.”
Ni iki cyihariye kuri KOI 5715.01 gituma hakekwa ko ibinyabuzima byahaba neza kurusha uko biba ku Isi?
Mu nyigo Schulze-Makuch na bagenzi be bakoze mu 2020, bagaragaje ko mu bigenderwaho abashakashatsi bemeza ko umubumbe runaka ushobora kuba ari mwiza ku binyabuzima kurusha Isi, harimo kuba iyo mibumbe iba imaze imyaka myinshi ibayeho kurusha Isi, ari minini kuyirusha, ifite ubushyuhe buruta ubwayo, ndetse ifite n’amazi menshi kuyirusha.
Hagaragajwemo kandi ko ibinyabuzima byabaho neza kurusha bibaye biri ku mubumbe uzenguruka inyenyeri zihinduka buhoro cyane, ndetse zizaramba igihe kirekire kurusha Izuba rimurikira Isi.
Umubumbe usumba Isi 10%, uba ufite ubutaka bwaba bwiza kubuturaho kurusha ubwo ku Isi.
Ufite uburemere bukubye ubw’Isi inshuro 1.5, ushobora kugira ubushyuhe bwaba bwiza ku binyabuzima.
Urebye ku nyenyeri zimurikira iyo mibumbe yindi bikekwa ko ibinyabuzima byaturaho, hari izimaze igihe kinini kuruta Izuba rimurikira Isi, kiri hagati y’imyaka miliyari 20 na miliyari 70 kandi ryo rizamara imyaka iri munsi ya miliyari 10.
Kumurikirwa n’inyenyeri izamara igihe kirekire, biba bivuze ko uwo mubumbe nawo uzamara imyaka myinshi cyane, ibishobora gutuma utagaragaraho ingorane ku binyabuzima nk’izigaragara ku Isi.
Na none hagaragazwa ko kugira ngo umubumbe ube mwiza ku binyabuzima, bisaba ko uba umaze imyaka myinshi ubayeho, ku buryo ibinyabutabire bishobora guhungabanya ibinyabuzima biba byarashize.
Isi imaze imyaka miliyari 4.5 ibayeho, ariko abashakashatsi bemeza ko umubumbe umaze imyaka iri hagati ya miliyari 5 na miliyari 8 waba ari wo mwiza cyane ku binyabuzima.
Amazi na yo ni ikindi kirebwaho cyane hemezwa ko umubumbe runaka waturwaho n’ibinyabuzima. Ibyo bijyana n’ibipimo by’ubushyuhe bidakabije, nibura degrés Celsius 5 ku butaka.
Mu mibumbe 24 yose bivugwa ko ibinyabuzima byayituraho neza kurusha uko biba ku Isi, nta n’umwe wujuje ibisabwa byose ngo hemezwe bidasubirwaho ko ibinyabuzima byahaba.
Usanga umubumbe ufite kimwe cyangwa bibiri mu bisabwa, bikaba bimeze neza kurusha ku Isi.
Gusa kuba umubumbe runaka waba ufite ibituma ibinyabuzima bishobora kuwuturaho, abashakashatsi basobanura ko bidahita bivuga ko ubuzima kuri uwo mubumbe bushoboka 100%. Bivuze ko hari ibyo ushobora kuba ufite byiza ku binyabuzima, ariko hari ibindi ubura byatuma bugenda neza.
Kuri KOI 5715.01, amahirwe yo kuba waturwaho bibarwa ko angana na 84%.
Schulze-Makuch ati “Kenshi biba bigoye guhamya iki kintu cyo kuvuga ko umubumbe runaka waturwaho n’ibinyabuzima neza kurusha ku Isi, kuko dutekereza ko dufite Umubumbe mwiza cyane kurusha indi yose.”
Umubumbe wa KOI 5715.01 uzenguruka inyenyeri iwumurikira wagereranya n’Izuba ry’Isi, yaka mu ibara rya “Orange”, ikaba ntoy ku Izuba.
Nubwo Izuba ryaka mu ibara ry’umuhondo, iyo nyenyeri yaka mu ibara rya “Orange” hemezwa ko yamurika neza kurusha Izuba.
Mu gihe Izuba risigaje imyaka iri hagati ya miliyali 7 na miliyari 8 yo kubaho, iyo nyenyeri imurikira KOI 5715.01 ishobora kumara imyaka iri hagati ya miliyari 45 na miliyari 70, bivuze ko uwo mubumbe uzaramba cyane kurusha Isi, ibishimangira ko ibinyabuzima bihabaye byaba bituye neza.
Umubumbe wa KOI 5715.01 umaze imyaka miliyari 5.5 ubayeho, mu gihe Isi imaze igera kuri miliyari 4.5. Wibuke ko hejuru, hagaragajwe ko umubumbe umaze imyaka iri hagati ya miliyari 5 na miliyari 8 ari mwiza cyane ku binyabuzima.
Ni umubumbe munini inshuro ebyiri ugereranyije n’Isi, bisobanuye ko ubushyuhe bwawo bubereye ibinyabuzima kurusha ubw’Isi. Buri ku igereranya rya degrés Celsius 11.1, mu gihe ubw’Isi buri ku igereranya rya degrés Celsius 13.8.
Muri rusange, ubushyuhe bw’uwo mubumbe bushobora kuzamuka bukagera hejuru y’ubw’Isi nibura degrés Celsius 5.
Umwaka umwe waho, ungana n’iminsi 190 gusa.
Ikirere (atmosphere) cya KOI 5715.01 bikekwa ko gishobora kuba kimeze nk’icy’Isi, nubwo bitaremezwa mu buryo budasubirwaho.
Umwuka wa Oxygen ukenerwa cyane n’ibinyabuzima ngo bibashe kubaho, nta makuru afatika arahamya niba kuri uwo mubumbe uhaboneka.
Ubuso bwayo, 60% bugizwe n’amazi. Ni mu gihe ku Isi 71% ari ho hari amazi, ibintu abashakashatsi bemeza ko ari byiza.
Ikibazo kigihangayikishije cyane, ni uko kuba uwo mubumbe ugaragaraho byinshi mu byatuma ibinyabuzima bihaba neza uri mu ntera ya kure cyane.
Ibyo bivuze ko usibye kuba abantu bamenya ko bashobebyiera kuwuturaho, kuba babasha kuwugeraho ari irindi hurizo rikomeye cyane ku buryo utababera ubuhungiro mu gihe cy’amage.
Ntiharamenyekana niba KOI 5715.01 ifite Ukwezi kuyimurikira.
Ifoto yakoreshejwe muri iyi nkuru yabonetse hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!