Merlín, imbata y’imyaka ibiri, yari imaze iminsi ivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yari yarabaye nk’ikimenyetso cy’amahirwe ku ikipe ya Mexique. Yagaragaraga yambitswe umwambaro w’icyatsi w’iyo kipe, igendana na nyirayo Carla Gómez n’umuhungu we Cristian, mu gihe bacururizaga ibinyobwa mu Mujyi wa Mexico.
Abafana benshi bari batangije ubukangurambaga basaba ko Merlín yemererwa kureba umukino wa Mexique na Tchèque muri Estadio Azteca. Icyo cyifuzo cyaje kudakunda, kuko FIFA yavuze ko amategeko yayo atemerera inyamaswa kwinjira muri stade, mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano wazo.
Nubwo bimeze bityo, iyi mbata yemerewe kugera mu gice gikikije Estadio Azteca.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!