Ikigo cyigenga cyo mu Bubiligi kitwa APOPO cyatangiye kwigisha imbeba kujya zivumbura ibisasu bitabye mu butaka.
Amakuru dukesha urubuga rwa Deutsche Welle avuga ko izo mbeba zirimo kwigishwa ari nini kurusha izisanzwe. zirageragerezwa mu mujyi wa Morogoro muri Tanzania.
Izo mbeba zifite ubushobozi bwo guhumurirwa kurusha imbwa, bitewe n’uko amazuru yazo yegera ubutaka ari na yo azifasha kuvumbura aho ibisasu bitabye.
Byari bimenyerewe ko inzego z’umutekano zifashishaga imbwa mu bikorwa byo gushakisha ahatabye ibisasu, ariko iri geragezwa ry’imbeba riramutse hari icyo rigezeho na zo zajya zifashishwa mu gushakisha ibisasu bitabye mu butaka.



















TANGA IGITEKEREZO