00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbeba na zo zirakirigitwa

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 25 March 2026 saa 02:55
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuhanga mu mikorere y’ubwoko Jaak Panksepp na bagenzi be bo muri Kaminuza ya Green State University yo muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko imbeba na zo zikirigitwa.

Basanze imbeba zigira ubukirigitwa kandi zigaseka iyo umuntu azikirigise. Iyo ukirigise imbeba, isohora amajwi ashoboro kumvwa n’amatwi y’abantu ari uko hifashishijwe ibyuma bikurura amajwi n’ikoranabuhanga.

Nanone basanze imbeba zikunda gukirigitwa, kandi iyo uyikirigise igaseka, buri uko ikubonye itangira kwisetsa utayikozeho.

Nubwo imbeba zikunda ko bazikirigita iyo zitari mu muri ‘mood’ ntabwo zibikunda. Ibyo byagaragajwe n’uko iyo bakirigitaga imbeba ishonje cyangwa ifite ikindi kibazo itasohoraga ya majwi twagereranya no guseka k’umuntu.

Hitezwe ko ubu bushakashatsi buzafasha mu gukora imiti igabanya agahinda gakabije. Ubutaha nuhura n’imbeba uzayikirigite urebe.

Imbeba na zo zigira zirakirigitwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages